Kuva ku wa Mbere tariki 28 Nzeri 2026, akazageza tariki 09 Ukwakira 2026, Kalisimbi Events binyuze muri Karisimbi Service Excellence Awards 2026 igiye kuba ku nshuro ya 10, yatangije amatora yo kugaragaza ibigo, abacuruzi n’abatanga serivisi batanze serivisi nziza kandi zishimishije ku baturarwanda; aho kuri inshuro abakiriya bazagira uruhare runini mu kugaragaza ibigo n’abakozi babahaye serivisi nziza.
Abaturarwanda bazagira uruhare mu gutora mu byiciro 34 bikubiyemo serivisi zitandukanye zikubiye mu nzego zifite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi no mu bikorwa by’ubukungu; zirimo ubuzima, imari, ikoranabuhanga, kwakira abantu, ubukerarugendo, ubwubatsi, ubwikorezi n’izindi nzego z’ingenzi zitangirwamo serivisi.
Aya matora afasha abakiriya kugaragaza ubunararibonye bagize mu gihe bakoresha serivisi zitandukanye, aho amajwi yabo ashobora gufasha kumenyekanisha abatanga serivisi bagaragaza ubwitange n’ubunyamwuga.
Kuba abakiriya ubwabo bagira uruhare mu gutora bituma ibi bihembo birenga kuba igikorwa cyo guhemba gusa, ahubwo bikaba n’umwanya wo kumva uko abaturage babona ireme rya serivisi
Ibi byiciro bitandukanye bituma ibikorwa by’ibigo n’abatanga serivisi bo mu nzego zitandukanye bibasha kugaragazwa, abakiriya bakagira uruhare mu kugaragaza abo babona ko bakwiye gushimirwa.
Karisimbi Service Excellence Awards itegurwa na Karisimbi Events, ikaba igamije kongera uruhare rw’abakiriya mu kumenya no gushimira ibigo n’abanyamwuga bagaragaza ubwitange mu gutanga serivisi.
Abategura ibi bihembo bavuga ko bashaka kugaragaza akamaro ko kugira umuco wo guha agaciro umukiriya, guhanga udushya, gukora kinyamwuga no guharanira ko serivisi zitangwa zigera ku rwego rushimisha abazikoresha.
Muri iki gihe, ubunararibonye umukiriya agira mu gihe ahabwa serivisi bushobora kugira uruhare runini mu buryo abona ikigo cyangwa umuha serivisi runaka. Ni na yo mpamvu ibi bihembo biha abakiriya umwanya wo kwihitiramo abo babona ko babahaye serivisi z’indashyikirwa.
Mu nzego zitandukanye, abakiriya bakeneye kubona serivisi ziboneka ku gihe, zitangwa mu buryo bw’umwuga kandi zita ku byo bakeneye. Iyo serivisi itanzwe neza, ishobora gutuma umukiriya agira icyizere kandi agakomeza gukorana n’utanga serivisi.
Karisimbi Service Excellence Awards 2026 ije muri uwo murongo wo guha agaciro ibikorwa bigamije kunoza serivisi no kugaragaza abatanga serivisi bakomeje gushyira imbere abakiriya.
Abategura Karisimbi Service Excellence Awards bashishikariza abaturage gukoresha aya mahirwe bagatanga amajwi yabo bashingiye ku bunararibonye bagize mu gukoresha serivisi zitandukanye.
Ibi bituma amajwi y’abakiriya aba igice cy’ingenzi mu kugaragaza ibigo n’abanyamwuga bakwiye kumenyekana no gushimirwa kubera ireme rya serivisi batanga.
Ku nshuro ya 10, Karisimbi Service Excellence Awards 2026 izongera gushyira ku isonga igitekerezo cy’uko umukiriya ari we ushobora gutanga ubuhamya ku ireme rya serivisi yahawe.
Ibyiciro Karisimbi Service Excellence Awards 2026:
- Ubuzima n’ubuvuzi
Igihembo cy’indashyikirwa mu gutanga serivisi z’ibitaro
(Hospital Service Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa mu gukora imiti n’ibicuruzwa by’imiti bikomoka ku binyabuzima
(Biopharmaceutical Manufacturing Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa mu itangwa n’ikwirakwizwa ry’imiti
(Pharmaceutical Supply Chain & Distribution Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa mu gutanga ibikoresho n’ibyuma byifashishwa mu buvuzi (Medical Equipment & Devices Supply Excellence), Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi za laboratwari no gusuzuma indwara (Laboratory & Diagnostics Service Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa mu itangwa ry’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi (Medical Consumables Supply Excellence), Igihembo cy’indashyikirwa mu gutwara no kubika ibikoresho by’ubuvuzi bikenera ubushyuhe bugenzuwe (Healthcare Logistics & Cold Chain Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi za farumasi zo mu bitaro (Hospital Pharmacy Service Excellence Award), ndetse n’Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima
Health Insurance Service Excellence Award.
- Imari, amabanki n’ikoranabuhanga
Igihembo cy’indashyikirwa mu ikoranabuhanga ry’ubuzima n’imicungire y’itangwa ry’ibicuruzwa (Digital Health & Supply Chain Innovation Award), Igihembo cy’indashyikirwa mu kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga no gushyira mu bikorwa gahunda ya e-Kash (Digital Payments & e-Kash Implementation Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi z’abakiriya muri banki (Banking Customer Service Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi za banki zigenewe imishinga mito n’iciriritse (SMEs Banking Service Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa mu kugeza serivisi z’imari ku bantu benshi (Financial Inclusion Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa mu guhanga udushya no gutanga serivisi mu ikoranabuhanga ry’imari (Fintech Innovation & Service Excellence Award), ndetse n’Igihembo cy’indashyikirwa mu gutanga ubujyanama mu by’amategeko mu rwego rw’imari (Legal Advisory Excellence in Financial Services).
- Serivisi za Leta
Igihembo cy’indashyikirwa mu gutanga serivisi z’abakiriya mu bigo bya Leta bitanga serivisi rusange (Customer Service Excellence in Public Utilities), Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Digital Public Service Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa mu gukorera mu mucyo no guha abaturage uruhare (Public Accountability & Citizen Engagement Excellence Award), ndetse n’Igihembo cy’umunyamwuga w’umwaka mu itumanaho mu rwego rwa Leta (Public Sector Communication Professional of the Year)
- Ubukerarugendo, amahoteri n’imyidagaduro
Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi za hoteli (Hotel Service Excellence Award), Igihembo cya Boutique Hotel y’umwaka
(Boutique Hotel of the Year), Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi za resitora (Restaurant Service Excellence Award), Igihembo cy’ikigo cy’ingendo n’ubukerarugendo cy’umwaka (Travel & Tour Agency of the Year), Igihembo cy’indashyikirwa mu gutegura ingendo no guha ba mukerarugendo ubunararibonye budasanzwe (Tour Operator & Destination Experience Award), Igihembo cy’indashyikirwa mu bunararibonye bw’abakiriya bakoresha indege (Airline Customer Experience Excellence Award), ndetse n’Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi z’ibikorwa n’inama (Event & Conference Service Excellence Award)
- Ubwubatsi n’imitungo itimukanwa
Igihembo cy’umushinga w’imitungo itimukanwa w’umwaka (Real Estate Developer of the Year), Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi zo gucunga imitungo itimukanwa (Property Management Service Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa mu bwubatsi no gukora ibishushanyo mbonera (Architecture & Design Excellence Award), ndetse n’Igihembo cy’indashyikirwa mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi (Building Materials Manufacturing Excellence Award).
- Ubwikorezi n’ibijyanye na bwo
Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi zo gutwara no kohereza ibintu (Logistics & Courier Service Excellence Award), Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi z’ubwikorezi n’ingendo (Transport & Mobility Service Excellence Award), ndetse n’Igihembo cy’indashyikirwa muri serivisi zijyanye n’ibinyabiziga (Automotive Service Excellence Award).
Abatura banyura kuri: https://kalisimbievents.com/voting/karisimbi-service-excellence-award-2026
