Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 Umunyarwanda witwa Ishimwe Bonheur uregwa ibyaha bifitanye isano no gucuruza abantu mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko uyu munyarwanda w’imyaka 37 witwa Ishimwe Bonheur yakekwagaho ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo gucuruza abantu, icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cy’iyezandonke.
Ubushinjacyaha buvuga ko Ishimwe yakoze ibyo byaha kuva kuwa 18 Nyakanga 2024 kugera 21 Werurwe 2026 ari na bwo yatangiye gukurikiranwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko Ishimwe yavuganaga n’abantu batandukanye baba mu bihugu nk’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burundi n’ahandi.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Yahamagaye abantu abizeza kubarangira akazi keza mu gihugu cy’u Bufaransa bahurira muri Tanzania banamuha amafaranga”
Ubushinjacyaha buvuga ko Ishimwe yanyuze ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda taliki ya 21 Werurwe 2026 atabwa muri yombi.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Bamwe mu bantu Ishimwe yacuruje yabagejeje mu Kirwa cya Mayote bategereza ko ahabavana akabageza mu Bufaransa nk’uko yari yabibijeje ariko ntiyabikora, abandi abarekera muri Tanzania”
Tariki ya 6 Ukwakira 2026 ubwo Ishimwe aheruka mu Rukiko, yahakanye ibyaha aregwa asaba ko yafungurwa kuko avuga ko nta cyaha yakoze.
Icyemezo Urukiko rwafashwe ku wa 27 Ukwakira 2026 kigaragaza ko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro, ndetse ruhamya Ishimwe icyaha cyo gucuruza abantu, ariko adahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, n’icyaha cy’iyezandonke, rutegeka ko afungwa imyaka 20 mu igororero ndetse agatanga n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 20 Frw.
Ishimwe wahamijwe icyaha afungiye mu igororero rya Nyanza riri ahazwi nka Mpanga; mu gihe Umucamanza yibukije ko iki cyemezo kijuririrwa mu gihe kitarenze iminsi 30.
Ivomo: Igihe
