Mu gihe ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona ya 2024/25, bamwe mu bakozi n’abatoza b’iyi kipe bavuga ko bari mu buzima bugoranye kubera amezi atatu bamaze badahembwa, ibintu bikomeje gutera impungenge n’ihungabana mu kazi kabo ka buri munsi.
Rayon Sports iri mu rugamba rukomeye rwo kwegukana igikombe cya shampiyona yaherukaga mu mwaka wa 2019. Nubwo iyi kipe yitwara neza mu kibuga, inyuma y’intebe y’imyitozo haravugwa igitutu n’imibereho mibi y’abagize itsinda ry’abatoza n’abandi bakozi b’ikipe batishyurwa neza.
Amakuru agera ku Umusarenews avuga ko abakozi ba Rayon Sports bamaze amezi atatu badahembwa, aho umushahara wa nyuma bahawe ari uwo mu kwezi kwa Mutarama. Abaganiriye n’umunyamakuru wacu bavuze ko bugarijwe n’inzara, amadeni, ndetse no kwikanga ejo hazaza hatarimo icyizere.
Umwe mu batoza yagize ati:
“Ibi bintu bigeze ahakomeye. Inzara iratwishe, hari abo usanga bafite imiryango ariko nta bushobozi bwo gutunga abana.”
Undi mukozi yavuze ko mbere y’umukino na Rutsiro FC hari bamwe mu bagize staff bari banze kujya mu mwiherero kubera umunaniro n’umwuka mubi uterwa n’amikoro make. Baje kwitabira gusa kubera icyizere cy’ibyavugwaga n’ubuyobozi, ariko nabo ubwabo bavuga ko batari bafite morari ihagije.
Bamwe muri bo bemeza ko bashobora guhabwa umushahara w’ukwezi kumwe gusa, hanyuma ubuyobozi bukagenda bugasiga ikibazo gikomeye mu mitima y’abakozi bizeraga ikipe.
“Hari ubwoba ko bashobora kutwishyura rimwe gusa, hanyuma shampiyona irangiye buri wese agafata ake, ubuyobozi bugasibangana. Perezida ntitukibasha kumuvugisha, ntabwo yitaba telefoni.” – nk’uko undi mukozi yabibwiye umusarenews.
Amakuru yizewe avuga ko icyumweru gishize abakozi bahawe ibihumbi 300 Frw biturutse ku dushimwe twaturutse ku ntsinzi Rayon Sports yakuye kuri Rutsiro FC na Police FC. Buri mukino watsinzwe abakozi bahawe ibihumbi 150 Frw.
Umwe mu bakozi yavuze ati:
“Ubu ni ho dukura amafaranga yo kugura ifunguro n’ibindi by’ibanze. Ariko ni nko kuvoma mu gishanga cyumye. Hari bagenzi bacu bafite amadeni manini, abandi bamaze kwirukanwa mu nzu z’ubukode.”
Mu rwego rwo guhosha ibi bibazo, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bugiye kwishyura abakozi nibamara guhabwa amafaranga batsindiye mu gikombe cy’Amahoro, aho Rayon Sports yegukanye umwanya wa kabiri mu cyiciro cy’abagabo n’abagore, bityo ikazahabwa miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) kuri buri cyiciro na FERWAFA.
Icyakora, abakozi benshi bemeza ko aya mafaranga atabasha gutanga ibisubizo birambye kuko imishahara yarenze ayo mafaranga kenshi, bityo bakifuza ko habaho igisubizo kirambye ku bijyanye n’imicungire y’umutungo w’ikipe.
Rayon Sports kugeza ubu niyo iyoboye shampiyona n’amanota 59, irusha inota rimwe APR FC. Ibi bituma benshi batabona ibibazo biri mu mikorere yayo kuko itanga ishusho nziza mu kibuga.
Mu gihe shampiyona isigaje imikino itatu gusa ngo irangire, harimo impungenge ko ubuyobozi bushobora kudasubiza amaso inyuma ku bibazo by’abakozi nyuma y’uko shampiyona isojwe.
Abaganiriye n’umunyamakuru wacu basabye ko ubuyobozi bw’ikipe bwabaha agaciro kabakwiriye nk’abagize uruhare mu ntsinzi z’ikipe.
“Twebwe turi inkingi ya mwamba. Ntitwajya mu kibuga ariko natwe dufite uruhare rukomeye mu mikorere y’ikipe. Kudutera umugongo ni ukwigira nk’aho tudafite umumaro, kandi si byo.”
