Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rugiye gusuzuma niba urubanza rw’indishyi ku byaha byakozwe na Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro rwaba, n’ubwo yapfuye mu mpera za 2023; u Bufaransa nibwo bushobora gutanga izi ndishyi.
Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro kuva muri Nyakanga 1992 kugeza muri Nyakanga 1994; yavutse mu 1944, akaba yarashinjwe kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwakorewe muri iyi Perefegitura.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwagaragaje ko Bucyibaruta yashishikarije Abatutsi guhungira mu ishuri ry’imyuga (ETO) rya Murambi, ababeshya ko abaha ubuhungiro butekanye, ibiribwa n’amazi, ariko barahicirwa, anashinjwa kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abatutsi barenga 90 bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Marie Merci i Kibeho tariki ya 7 Gicurasi 1994.
Muri Nyakanga 1994, Bucyibaruta yahungiye muri Zaïre yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 1997 yimukira mu Bufaransa.
Urubanza rwe rwabaye hashingiwe ku iperereza ryakozwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside.
Muri Nyakanga 2022, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Bucyibaruta ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Gikongoro kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo yari mu Rwanda, rumukatira igifungo cy’imyaka 20.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yasabye ko haba urubanza rw’indishyi nyuma y’aho Bucyibaruta ahamijwe ibyaha, ariko dosiye ikomwa mu nkokora n’urupfu rwe rwabaye tariki ya 6 Ukuboza 2023; umwanzuro w’ubujurire utaramenyekana.
Iyi miryango yasabye ko n’ubwo Bucyibaruta yapfuye, urubanza rw’indishyi rwaba mu rwego rwo gutanga ubutabera bwuzuye, ariko abacamanza bo mu rukiko rubanza bagaragaje ko badafite ububasha bwo kuruburanisha.
Ku wa 5 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwumvise ubujurire bw’imiryango iharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside, ruyimenyesha ko ruzatanga umwanzuro tariki ya 3 Ukwakira uyu mwaka wa 2026; nyuma yo gukora isuzuma.
Mu manza zabanje z’Abanyarwanda ubutabera bw’u Bufaransa bwahamije ibyaha bya Jenoside, si bo batanze indishyi kuko iperereza ryagaragazaga ko nta mitungo ihagije bafite zishobora kuvamo; bityo ikigega cy’u Bufaransa gishinzwe kwishyura indishyi ku manza zose zibera muri iki gihugu ni cyo gitanga indishyi zicibwa Abanyarwanda bahamwa ibyaha bya Jenoside, iyo bigaragaye ko nta mitungo bafite zavamo.
