Mu gihe mu Rwanda hari imvugo n’amahame bimaze igihe bizwi, ndetse byanashyizwe mu mategeko, bivuga ko umwana uvukiye mu rugo abarwa ku mugabo nyir’urwo rugo, nubwo hashobora kubaho impaka ku bijyanye n’uwamubyaye mu by’ukuri, mu gihugu cya Panama ho hemejwe ko abazajya babeshya abagabo ko ari ba Se w’umwana Atari byo, bazajya bahanwa birimo no gufungwa.
Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Panama, yemeje itegeko nimero 510 rigena ibihano ku bagore bashuka abagabo babo bakabemeza ko ari bo ba se b’abana kandi atari byo.
Iki cyaha kizwi nka ‘paternity fraud’ ubu cyashyizwe mu byaha bihanishwa n’amategeko, aho Abadepite 42 bose bitabiriye itora baryemeje nta n’umwe urirwanyije cyangwa ngo yifate.
Nk’uko iri tegeko ribiteganya, umugore wese uzahamwa no kubeshya umugabo, akoresheje uburiganya, igitutu cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo yemere ko umwana ari uwe kandi atari byo, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu, ndetse akanatanga amande.
Iyo bigaragaye ko uwo mugore yamaze igihe kirekire cyane, nk’imyaka irenga itanu, ahisha ukuri kandi akaba yarabyungukiyemo, igihano gishobora kongerwa kikagera ku myaka irindwi y’igifungo, mu gihe iyo icyo gikorwa cyagize ingaruka ku bana barenze umwe, nabyo bishobora gutuma ibihano byiyongera.
Mu manza nk’izi, bizajya bibanza kugenzurwa hakoreshejwe isuzuma rya ADN (DNA Test) kugira ngo hamenyekane ukuri ku mubyeyi w’umwana.
Iyo urukiko rusanze umugabo yarabeshywe, ibyo yatakaje bishobora kwishyurwa na se w’umwana nyakuri, igihe bigaragaye ko yari azi neza uko ibintu byagenze kandi yarabigizemo uruhare afatanyije n’uwo mugore.
Iri tegeko kandi ririmo ingingo zigamije kurengera inyungu n’uburenganzira bw’umwana, kugira ngo adahutazwa cyangwa ngo abangamirwe n’ingaruka z’ayo makimbirane.
Ni mu gihe n’ubwo hari abaryishimira bavuga ko rizafasha kurwanya uburiganya no kurengera abagabo, hari n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore irinenga, ivuga ko rishobora kugira ingaruka mbi ku bana no ku mibereho y’imiryango imwe n’imwe.
