Hatashywe imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 151 igiye gufungura amarembo mashya y’iterambere

Mu muhango wabereye mu Murenge wa Rukomo, Akarere ka Gicumbi, hatashywe ku mugaragaro imihanda itatu ya kaburimbo ifite uburebure bungana n’ibilometero 151, yubatswe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, yose hamwe ikaba yaratwaye asaga miliyari 200 Frw.

Iyi mihanda igizwe n’uwega Rukomo–Nyagatare (73 km), Huye–Kitabi (53 km) ndetse na Rubengera–Gisiza (25 km). Nubwo iyi mihanda yari imaze igihe ikoreshwa, umuhango wo kuyitaha ku mugaragaro wabereye kuri Rukomo–Nyagatare, imwe mu nzira zifatiye runini ubuhahirane hagati y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba bw’u Rwanda.

Mu bikorwa byo kubaka iyi mihanda, amafaranga yari yagenewe imirimo imwe yasagutse, bituma akoreshwa no ku yindi mihanda yari yaratangiye kubakwa ndetse no mu gushyiraho amatara ku muhanda wa Rubengera–Gisiza ureshya n’ibilometero 23, bikaba bigaragaza imicungire myiza y’imari ikoreshwa mu mishinga y’igihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’abaturage benshi, abayobozi ku nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi mihanda, barimo Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika (BADEA), hamwe n’ibindi bigega by’Abarabu nka SFD, KFAED na OFID.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimangiye ko umuhanda Rukomo–Nyagatare watanze impinduka zikomeye mu buzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Uyu muhanda wafunguye amarembo mashya ku buhahirane. Ubu ingendo ziva i Kigali zijya i Nyagatare zarahindutse, abaturage bagasohora ibicuruzwa byabo ku isoko mu buryo bwihuse kandi buboroheye.”

Na we, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko iyi mihanda ifungura imiryango mishya y’iterambere mu buhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.
Ati: “Umuhanda si inzira gusa yo kunyuramo, ahubwo ni umuyoboro w’ubukungu. Iyo abaturage batangiye guhahirana neza, ubuzima bwabo burahinduka. Ubu dutangiye kubona impinduka mu mibereho y’abaturage aho iyi mihanda inyura.”

Uwihanganye kandi yatangaje ko hari gahunda yo gushyiraho amatara ku muhanda wa Rukomo–Nyagatare kugira ngo urusheho kuba nyabagendwa no gufasha mu mutekano w’abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga nijoro.

Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa, Perezida wa BADEA, Fahad Abdullah Aldossari, yavuze ko iyi banki ikomeje gushyigikira ibikorwa by’iterambere mu bwikorezi mu Rwanda.
Yavuze ati: “Mu mafaranga agera kuri miliyoni 300 $ twamaze guha u Rwanda, miliyoni 132$ zagiye mu mishinga y’imihanda. Twishimira uruhare rwacu mu guteza imbere ubwikorezi bw’u Rwanda, nk’inkingi y’iterambere rirambye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, we yavuze ko imihanda yatashywe ari inkingi ikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi.
Ati: “Iyi mihanda ni imbarutso y’iterambere. Izoroshya ubuhahirane hagati y’intara, ifashe mu kugeza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku masoko ndetse inatange icyizere ku bashoramari. Ubuyobozi burakomeza gushora mu bindi bikorwa byunganira iyi mihanda kugira ngo ibyiza byayo birusheho kugaragara.”

Imihanda yatashywe kuri iyi nshuro yitezweho guhuza abatuye mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, ikagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, kongera umusaruro n’ubucuruzi, no gufungura amarembo mashya y’iterambere ry’icyaro n’imijyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *