Abasirikare ba UPDF 13 batawe muri yombi bazira gutera sitasiyo ya polisi mu karere ka Wakiso

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abasirikare 13 b’Ingabo za Uganda (UPDF) nyuma yo gutera Sitasiyo ya Polisi ya Wakiso, bashaka gukura abantu ku butaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, aba basirikare bageze kuri sitasiyo ya polisi ya Wakiso bavuga ko baturutse muri Komite y’Umukuru w’Igihugu ishinzwe ibibazo by’ubutaka n’ibidukikije. Basabye Komanda wa Polisi, ASP Esther Kiiza, kubafasha gukura abantu ku butaka bari bari gupfa, ariko ababwira ko adafite uburenganzira bwo kubikora kuko nta cyemezo cy’urukiko cyangwa inama y’umutekano w’akarere bafite.

Abatangabuhamya bavuze ko aba basirikare bagerageje kwambura ASP Kiiza telefone ye ubwo yageragezaga guhamagara abayobozi be, ndetse batangira kurasa amasasu mu kirere. Nyuma yo gusaba ubufasha, aba basirikare bahise bacika bagenda mu modoka bari bazanye.

Polisi ya Uganda ifatanyije n’Ingabo za UPDF bakurikiranye aba basirikare maze babafatira ahitwa Yesu Amala mu Karere ka Wakiso. Kugeza ubu, aba basirikare bafunzwe bategereje gukurikiranwaho imyitwarire mibi no guhabwa ibihano bya gisirikare.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yemeje ko aba basirikare batawe muri yombi kubera imyitwarire mibi kandi bazakurikiranwa mu nkiko za gisirikare. Yavuze ko Ingabo za Uganda zitihanganira imyitwarire nk’iyo kandi ko bazafatanya na Polisi mu iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *