Vestine uririmbana na Dorcas yakoze ubukwe mu birori by’akataraboneka

Ishimwe Vestine, umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu Rwanda, ndetse akaba aririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas mu itsinda rya Vestine & Dorcas, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori by’akataraboneka byabereye i Kigali.

Ubukwe bwabo bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025 muri Intare Conference Arena iherereye i Rusororo. Ibirori byitabiriwe n’inshuti z’akadasohoka, imiryango yombi, abahanzi, ibyamamare mu myidagaduro n’abandi benshi bari baje kubashyigikira.

Ibyo birori byayobowe n’umusangiza w’amagambo w’uburambe Mc Lion Imanzi, uzwi cyane mu kuyobora ibirori bikomeye mu Rwanda.

Abitabiriye ibyo birori baboneyeho guhemburwa n’indirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana zatanzwe n’abahanzi nka Elie Bahati na Prosper Nkomezi, byatumye abari aho barushaho kunezerwa no gusabana mu buryo bwa gikirisitu.

Ubukwe bwabo bubaye nyuma y’uko tariki 22 Kamena 2025, Ishimwe Vestine yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower) byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe be.

Mbere y’ibi birori, ku wa 15 Mutarama 2025, Vestine na Ouédraogo bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, Kigali.

Ubwo butumire bw’ubukwe bwa Vestine bwari butunguye bamwe, ariko bwishimiwe cyane n’abakunzi babo n’abantu bakurikirana ibikorwa byabo mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, bakomeje kubifuriza urugo ruhire ruzira amakimbirane.

One thought on “Vestine uririmbana na Dorcas yakoze ubukwe mu birori by’akataraboneka”

  1. I’ve been browsing online greater than three hours lately, yet I
    never discovered any interesting article like yours.
    It’s lovely value sufficient for me. In my view, if all web
    owners and bloggers made just right content material as you probably did, the net shall be much more useful
    than ever before.

    Here is my blog: Buy Rivotril

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *