Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko u Rwanda ruzakira ubwato bwa mbere bw’ibikomoka kuri peteroli bingana na toni ibihumbi 40 mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga 2026.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), ibikorwa bya Guverinoma ku nsanganyamatsiko igira iti “Kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”
Yavuze ko hashize igihe mu Burasirazuba bwo hagati hari intambara hagati ya Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika , yanagize ingaruka zitandukanye ku bihugu.
Ati “Muri ibyo bibazo harimo ifungwa ry’Umuhora wa Hormuz, unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ishyirwaho ry’umusoro shingiro wa 10% ku bicuruzwa byinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera mu mwaka wa 2025.”
Yakomeje agira ati “Ibi byahungabanyije ubucuruzi mpuzamahanga, bituma ibiciro by’ubwikorezi n’iby’ibicuruzwa bizamuka, binagabanya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu.”
Yagaragaje ko hagati ya Gashyantare na Kamena 2026, igiciro cy’akagunguru ka peteroli cyazamutse kiva ku Madolari ya Amerika 70 kigera hejuru ya 126; ibi bikaba byaratumye lisansi izamukaho hafi 48% naho mazutu yo izamukaho 50%.
Yongeyeho ko ingaruka zabyo zakomeje kwiyongera mu bice bitandukanye.
Ati “Iri zamuka ryakurikiwe n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi, ifumbire, gazi n’ibiribwa, bituma ikiguzi cy’ubuzima cyiyongera, ingo zikoresha amafaranga menshi ku byo zikenera buri munsi, ndetse n’inyungu y’ibigo by’ubucuruzi n’inganda iragabanuka.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu rwego rwo kwirinda ko ibikomoka kuri peteroli bibura ku isoko, Guverinoma yakomeje gushora imari mu kongera ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli, no gufasha abacuruza ibikomoka kuri peteroli mu kubona inguzanyo kugira ngo bashobore kurangura.
Yagaragaje ko kugeza ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubika litiro zigera kuri miliyoni 118 kandi biteganyijwe ko ubu bushobozi buzongerwa bukagera kuri litiro miliyoni 230 mu mwaka wa 2029.
Ati “Ibi bizafasha Igihugu guhangana n’ihungabana rituruka ku masoko mpuzamahanga no gukomeza kubona peteroli ku buryo buhoraho.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko kugira ngo ubucuruzi bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga bworohe n’igiciro cyayo kigabanuke ku buryo burambye, guverinoma yashyizeho gahunda yo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, binyujijwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda National Energy Company).
Minisitiri w’Intebe, yavuze ko ubwato bwa mbere bupakiye toni 40.000 buteganyijwe kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzaniya mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga 2026, kandi buri kwezi u Rwanda ruzajya rwakira ubwato; bikazafasha Igihugu kugira ibiciro bito kandi bidahindagurika mu gihe kirekire.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugaragaza ubudahangarwa; kuko mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwazamutseho 10%, ni mu gihe mu mwaka wa 2025 bwari bwazamutse ku kigero cya 9,4%.
