Kwibuka 32: “Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, ntiwakwica abantu kabiri”; Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwagize, bitazasubira ukundi, avuga ko Abanyarwanda batazongera gupfa ukundi, ahubwo ko bazarwanya bivuye inyuma ko ibyo biba, kuva ku muto kugera ku mukuru.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2026, ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu buhamya bwatanzwe na Ngiruwonsanga Théoneste warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze uburyo mu rugendo rwo guhunga, ku itariki 12 Mata 1994 yabonye umwe mu Batutsi bari bakoranyirijwe kuri segiteri imwe muri Cyangugu witwaga Bahati Enock, Interahamwe zamwishe zirangije ziramubaga zimukuramo umutima we zirawurya ngo ubwenge yari afite budapfa ubusa.

Ati “Abatutsi bagiye kuri iyo segiteri b’abagabo bose nta n’umwe wahavuye. Uwitwaga Bahati Enock barahamwiciye bamukuramo umutima we barawotsa barawurya ngo ubwenge yari afite budapfa ubusa.”

Nyuma yahungiye mu Kiliziya, na ho Interahamwe zikajya kuhicira abari bahahungiye, ariko nyuma babambuye intwaro babijeje ko zitazagaruka, igitero cy’interahamwe gihita kiza Kubica.

Ati “Barabishe ku buryo wasunikaga umuntu ugasanga bamuciye umutwe, ukumva akaboko kagiye mu muntu, amaraso y’abantu yarantwitse, narayanyoye kuko barankuruye bamvana muri iyo mirambo, bankuruye uruhu rw’amaguru rusigara muri iyo mirambo nk’uko umuntu akuramo isogisi.”

Ngiruwonsanga Théoneste yatanze ubuhamya bw’urugendo rw’umusaraba yanyuzemo ngo arokoke Jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko ubuhamya bwatanzwe bwose, bufite aho bushingiye, kandi ari ukuri.

Ati “Abafite uko babihakana, ngira ngo bafite akazi gakomeye kugira ngo uhindure amateka nk’ayo y’abantu n’abandi, uyagire uko ushaka. Yaba mu gihugu hano, byaba hanze cyane cyane ni ho bakunze guhindura aya mateka yacu ku mpamvu zitandukanye, bafite ibyo bazahangana na byo kugira ngo amateka nk’aya bayavuge ukundi.”

Yavuze ko ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo, bitazasubira na mba; ati

“Ntawe uzongera gupfa nk’uko Theoneste yabivugaga cyangwa se uko na we yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka. Nta wakongera gupfa kuriya. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ugerageje azakwica mbere y’uko umwica.”

Yakomeje agira ati “Bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, igihugu cyose cy’u Rwanda ureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri. Ntibibaho, uko utureba aha ntabwo twapfa kabiri. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzatwica kabiri. Ntibishoboka. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho…byanze bikunze, ntawe twabisaba.”

Perezida Kagame avuga ko mbere y’uko wakwica u Rwanda ari rwo ruzakwica, kuko ntabwo wakwica abantu kabiri.

Perezida Kagame yavuze ko kwibuka bifite igisobanuro gikomeye ku Rwanda, kandi ko ari uburyo bufasha igihugu kurenga amacakubiri yari agiye kugisenya burundu.

Ati “Uyu munsi udutera imbaraga twese, dukura imbaraga ku barokotse, bakomeza kubera isoko y’ubumuntu igihugu cyacu kivomaho. Ku barokotse mwese, mumenye ko mutari mwenyine. Turi kumwe igihugu cyose.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho, byashobotse kuko Abanyarwanda bose bashyize hamwe mu rugendo rwo kubaka igihugu, anavuga ko ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kwigaragaza, ko abayobozi bayigizemo uruhare bahamwe n’ibyaha mu nkiko mpuzamahanga hashingiwe ku bimenyetso simusiga.

Yavuze kandi ko Inkiko Gacaca zigaragaza uko Jenoside yakozwe, binagaragazwa n’inyandiko zanditswe muri icyo gihe zibitse amakuru yose yatanzwe muri Gacaca.

Perezida Kagame yavuze ko mu 2018, Loni yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yitwa inyito yayo nyayo, kandi ko byashyizwe mu bikorwa n’ibihugu byose usibye igihugu kimwe gusa.

Ati “N’uyu munsi turacyabona abantu bayobya abandi bashaka kugoreka ukuri. Si ikibazo cy’ubumenyi buke ahubwo birenze ibyo. Bisobanuye ko impungenge zo kongera kubona amateka mabi yisubiramo zigihari kandi zifite ishingiro mu gihe twakwigira ba ntibindeba.”

Yavuze ko inshuro nyinshi byagaragaye ko abakabaye bakumira amahano ya Jenoside, birengagiza ibimenyetso biyibanziriza, agaragaza ko bitangira imvugo z’urwango zirengagizwa, ibintu byagakwiriye kwamaganwa ako kanya, bikarenzwa ingohe, na cyane ko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa, hari abantu bayamaganye, bigera aho bafatwa nk’abakwiza ibinyoma; kandi Interahamwe zaratozwaga ku mugaragaro, intwaro zinjizwa mu gihugu ku bwinshi ariko Abanyarwanda babirwanyaga bagaterwa ubwoba, abandi baricwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *