Rwanda: 16.4% by’abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bavutse nyuma yayo ­­­­­

Raporo ya Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’isesengura rya Politiki y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, igaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana n’urubyiruko batamenye Jenoside kuko bavutse nyuma yayo iri hejuru; aho abakekwaho iki cyaha bageze kuri 16.4%.

Asobanura ibikubiye muri iyo raporo, umuyobozi w’iyo Komisiyo, Depite Madina Ndangiza, yavuze ko Komisiyo yasanze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana, bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kiri hejuru.

Yagize ati “Mu myaka itandatu ishize, ni ukuvuga kuva 2019 kugeza 2024, abana n’urubyiruko, ni ukuvuga bafite imyaka iri hagati ya 14 na 30 bagaragayeho icyo cyaha, bagera kuri 16.4% by’abakekwaho icyo cyaha bose”.

Iyo Komisiyo kandi yagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nacyo cyagiye kizamuka, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bukorwa buri myaka itanu (5) uhereye mu 2010; aho Depite Ndangiza yavuze ko igipimo giheruka ari icyo mu 2025.

Ati “Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itandukanye bubyerekana. Muri 2010, igipimo cyari kuri 82.3 %, muri 2015 kigera kuri 92.5%, muri 2020 kigera kuri 94.7%, mu gihe mu bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2025, icyo gipimo kigeze kuri 95.3%.”

Ni mu gihe kandi Depite Ndangiza Madina yanavuze ko bitewe n’aho igihugu kigeze kiyubaka n’ubwiganze bw’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi batazi kandi batagize uruhare muri ayo mateka, byabaye ngombwa ko igipimo cy’umwaka wa 2025 cyibanda cyane cyane ku gipimo cy’ubumwe kuko bwo bwambukiranya ibyiciro bitandukanye by’imyaka, bityo gihabwa inyito y’igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Depite Madina Ndangiza, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *