Ku wa Gatatu tariki 01 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha bw’u Budage bwatangaje ko bwataye muri yombi Umunyarwanda bwahaye izina rya Innocent S. ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Ubushinjacyaha bw’u Budage bwasobanuye ko uyu mugabo wahawe izina ‘Innocent S.’ yahoze ari umwunganizi w’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Kayove; akaba yarafatiwe muri Leta ya Hesse akurikiranyweho kuba icyitso mu byaha bya Jenoside n’icyaha cy’ubwicanyi.
Ubushinjacyaha bushinja Innocent gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi mu byiciro bitanu ubwo yari yungirije Burugumesitiri, kandi ko we ubwe yateye Umututsi icyuma mu gituza.
Uretse kwica no gutanga amabwiriza yo kwica, Innocent yifashishije umwanya yari afite, akekwaho kandi gushishikariza abantu kwica Abatutsi muri Kayove, no gukora urutonde rw’abagombaga kwicwa.
Innocent azaburanishwa n’u Budage, hashingiwe ku bubasha inkiko zihabwa bwo kuburanisha ibyaha byakorewe mu bindi bihugu, kubera ko afite ubwenegihugu bwabwo.
Biteganijwe ko Ubushinjacyaha bw’u Budage buzifashisha abatangabuhamya bazava mu Rwanda ndetse n’ibimenyetso bwahakusanyije mu kugaragariza urukiko uburyo yagize uruhare rukomeye muri Jenoside.
Urubanza rwe ruzakurikira urwa Onesphore Rwabukombe wabaye Burugumesitiri wa Komini Muvumba mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba; aho mu 2015, Urukiko rwa Frankfurt rwamuhamije uruhare muri Jenoside, rumukatira igifungo cya burundu.
