Harry Kane asezereye RDC mu gikombe cy’Isi 2026

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza mu mupira w’amaguru, Harry Kane, yasezereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma yo kubatsinda wenyine ibitwgo 2 kuri kimwe mu minota ya nyuma y’umukino.

Ni mu mukino wa 1/16 wagoye Abongereza, kuko byasabye ko bagera mu minota cumi n’itanu ya nyuma ngo babashe kwishyura igitego bari batsinzwe mu minota icumi ya mbere; uyu mukino ukaba wabereye kuri Mercedes-Benz Stadium (Atlanta Stadium) iri muri leta ya Georgia muri America.

Congo yatangiye ikina neza irinda izamu ikanyuzamo igasatira, ndetse biza kuyihira kuko ku munota wa 7 gusa w’umukino, umukinnyi wayo, Brian Kibambe Cipenga afungura amazamu ku mupira yahawe na Chancel Mbemba.

Umukino wakomeje, ikipe y’u Bwongereza igerageza gusatira ngo irebe ko yakwishyura igitego yari yatsinzwe, ariko biba iby’ubusa iminota 45 y’igice cya mbere irangira RDC iyoboye umukino.

Mu gice cya kabiri naho byabaye uko, ndetse na RDC ikanyuzamo igasatira ishaka igitego cya kabiri, gusa biza guhinduka ku munota wa 75 ubwo Harry Kane yishyuraga ku gitego yatsinze n’umutwe.

Abongereza bakomeje gusatira cyane RDC wabonaga ko yacitse intege ikinira inyuma cyane, ndetse biza kubahira ubwo Harry Kane yongeraga kunyeganyeza incundura z’umuzamu Mpasi wari witwaye neza cyane mu mukino; atsinda igitego gisezerera RDC ku munota wa 86.

Biteganijwe ko u Bwongereza buzakina na Mexique muri 1/8 cy’irangiza, mu gihe RDC yanditse amateka yo kugera mu mikino yo gukuranwamo (knockout stage) yo yahise isezererwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *