Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, u Bubiligi na Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Hadja Lahbib, bagaragaje ko bamaganye igitero cya drones cyagabwe mu Mujyi wa Goma, kigahitana abantu batatu barimo n’umukozi wa Loni wakoreraga muri ako gace.
Ababibonye bavuga ko drones ebyiri AFC/M23 ivuga ko ari iz’ingabo za FARDC, zagabye igitero mu gace gatuwe n’abayobozi ba AFC/M23 n’abakorera imiryango mpuzamahanga.
Iki gitero cyabaye mu masaha ya kare mu gitondo, aho amakuru avuga ko drone imwe yarashwe igwa mu Kiyaga cya Kivu, ariko indi drone irasa inzu yo guturamo y’Umubiligi witwa M. Pascal, uhagarariye uruganda rwa Toyota i Goma.
Iki gitero kandi cyahitanye Umufaransakazi Carine Buisset, wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, (UNICEF); waguye muri iyo nzu yari icumbitsemo abakozi b’imiryango mpuzamahanga.

AFC/M23 igenzura Goma yatangaje ko icyo gitero ari icy’ubugizi bwa nabi no gushotorana kutakwihanganirwa, kandi bishyira mu kaga ibihumbi by’abasivili b’inzirakarengane; hakaba n’amakuru avuga ko ibyo bitero by’indege zitagira abapilote byari bigambiriye abayobozi bakuru ba AFC/M23.
Abamaganye ibi bitero babinyujije mu butumwa banyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, nyuma y’amasaha make bigabwe mu Mujyi wa Goma.
Perezida Emmanuel Macron yanditse kuri X ko yihanganisha umuryango w’Umufaransakazi Carine Buisset, wakoreraga UNICEF, abamukundaga n’abo bakoranaga.
Yagize ati: “Ndasaba ko hubahirizwa amategeko arengera ikiremwamuntu n’abantu bari gufasha, bagambiriye gutabara ubuzima bw’abandi.”

Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ushinzwe uburinganire, kwitegura no guhangana n’ibibazo, Hadja Lahbib, nawe yanditse ko abakora ibikorwa by’ubutabazi badakwiriye kuba igipimo.
Uyu uherutse gusura Umujyi wa Goma yasabye impande, atavuze mu izina, kubahiriza ibyo ziyemeje.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije, Maxime Prevot, yavuze ko bakomeje kubona ibitero byisubiramo bigamije kwangiza agahenge, bikorwa n’impande zombi.
Ati: “Ndamagana ibi bikorwa by’urugomo, nta rwitwazo; ndasaba ko intwaro ziceceka zigaha umwanya ibiganiro.”

Ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) bikomeje kugabwa mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa RDC; mu gihe USA, EU, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, Danemark, u Busuwisi na Suède, byari biherutse gusohora itangazo bisaba ihagarikwa rya drones mu ntambara zibera mu Burasirazuba bwa Congo, kuko ziteje akaga ku basivili.
