Bakame yatandukanye na Rayon Sports, Lomami nawe biri mu nzira

Nyuma yo gusinyisha umuzungu nawe utoza abazamu, ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wari umutoza w’abanyezamu bayo, haseswa amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje; mu gihe Umutoza wungirije Lomami Marcel nawe ngo ari vuba aha.

Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27, aho nyuma yo kuba igeze kure ibikorwa byo kugura abakinnyi bashya, ikomeje no gukora impinduka mu bandi batoza.

Mu cyumweru gishize ni bwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yemeje ko yahaye akazi Umufaransa, Hugo Tricárico, kugira ngo ayibere umutoza w’abanyezamu, nyamara yari isanganwe Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.

Ibi byabaye nyuma y’uko byavugwaga ko Bakame yasabwe kujya gutoza mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20, akayifasha kuzamura impano z’abakinnyi b’abanyezamu bakiri bato; gusa ibiganiro ntibyagenda neza kuko atishimiye kuzanirwaho undi mutoza, ari na byo byatumye asaba gusesa amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje.

Rayon Sports izwi ku yandi mazina nka Gikundiro izakina amarushanwa arimo CECAFA Kagame Cup, biravugwa kandi ko inateganya gutandukana na Lomami Marcel wari umaze amezi atandatu muri iyi kipe ari Umutoza wa Mbere wungirije.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports butamwemereye gukomezanya na yo kuko adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu irushanwa Nyafurika nka CAF Confederation Cup iyi kipe izakina mu mwaka utaha. 

Bakame wageze muri Rayon Sports nk’umutoza muri Kamena 2025; yanayikiniye kuva mu 2013 kugeza mu 2018, aho yatwaranye na yo ibikombe bibiri bya shampiyona ndetse anayifasha kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Bakame yamaze gutandukana na Rayon Sports yashakaga kumujyana kuzamura abakiri bato.
Biravugwa ko Lomami Marcel udafite ibyangombwa bimwemerera gukina imikino mpuzamahanga, ari we ukurikiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *