Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolée yasabye abagore bakora umwaga w’Igipolisi kutubahiriza amategeko gusa, ahubwo ko bakwiye kugira imbaraga n’ubushobozi byihariye.
Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri Uwimana yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ngarukamwaka ihuza Abapolisikazi bakorera muri Polisi y’u Rwanda mu mashami atandukanye, yateranye ku nshuro ya 14 ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Ni inama y’iminsi ibiri, ihuriza hamwe abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abayobozi muri guverinoma, abapolisikazi n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kurebera hamwe ibimaze kugerwaho n’abapolisikazi, imbogamizi bahura na zo mu kazi ka buri munsi n’ingamba zo kurushaho guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda bijyanye no kuzuza neza inshingano zabo za buri munsi.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongerera ubushobozi Abapolisikazi mu kurushaho gukorana n’abaturage” yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Consolée Uwimana ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye.

Mu ijambo rye ryo gutangiza inama, Minisitiri Consolée Uwimana, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwabwo mu gushyiraho uburyo bwiza bwafashije abagore benshi kwinjira muri uru rwego no gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Ubwiyongere bw’umubare w’abagore bakorera muri Polisi bugaragaza icyizere ubuyobozi bwacu bugirira ubushobozi bw’abagore ndetse n’umusanzu wabo w’ingirakamaro mu mutekano w’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yasabye abitabiriye iyi nama kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu kazi no mu buzima bwabo bwa buri munsi baharanira gukomeza kuba icyitegererezo.
Ati ”Ndashima buri mupolisikazi wambaye uyu mwambaro uyu munsi. Ntimuri abagenzura iyubahirizwa ry’amategeko gusa, ahubwo muri icyitegererezo ku bari inyuma yanyu. Abagore bari muri uyu mwuga ntibubahiriza amategeko gusa, ahubwo bagira imbaraga n’ubushobozi byihariye mu guhuza abaturage n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.”

Yasoje asaba abapolisikazi gukomeza kongera ubumenyi n’ubushobozi, kuba intangarugero mu kazi kabo ka buri munsi mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano w’Abaturarwanda ndetse no ku Isi muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gusuzuma aho ibikorwa byari byariyemejwe mu guteza imbere abagore muri Polisi bigeze bishyirwa mu bikorwa no kubashimira uruhare bagira mu gucunga umutekano.
Ati “Iyi nama ikwiye kuba umwanya mwiza wo kwisuzuma, tureba ibyo twaganiriyeho mu nama zabanje kugira ngo tumenye niba koko hari intambwe ifatika tumaze gutera. Ibi bizadufasha kumenya ibyo twagezeho n’ahakenewe kongerwa imbaraga.”
Yashishikarije abayitabiriye kugira uruhare rugaragara mu biganiro no gutanga ibitekerezo byafasha kurushaho gushimangira uruhare rw’abagore muri Polisi no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru wa UNDP mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yashimye u Rwanda ku mbaraga rukomeje gushyira mu guteza imbere ihame ry’uburinganire no guha abagore amahirwe yo kugira uruhare rwuzuye mu iterambere ry’igihugu, harimo n’urwego rw’umutekano; anagaruka ku mbogamizi abapolisikazi bahura na zo mu guhuza inshingano z’akazi n’iz’umuryango.
Yagize ati “Nyuma yo kuba umupolisi w’umugore, ahura n’inzitizi n’ibibazo byinshi bijyanye no gukora uwo mwuga. Bimusaba guhuza inshingano z’akazi n’izo mu rugo ndetse no kurera abana kuko aba ari umugore n’umubyeyi. N’ubwo hari abafite imyumvire ivuga ko abagore badafite umwanya muri Polisi, mwe muri urugero rugaragaza ko bishoboka.”

Yanashimangiye akamaro k’ubufatanye no gukorera hamwe mu kugera ku musaruro urambye agira ati “Ntidushobora kugera kure tudafatanyije. Buri wese afite ubushobozi bwe mu buryo butandukanye, ariko iyo dushyize hamwe imbaraga n’ubushobozi bwacu tugera kuri byinshi kurushaho.”
Inama ngarukamwaka ihuza Abapolisikazi bakorera muri Polisi y’u Rwanda mu mashami atandukanye, iberamo ibiganiro bitandukanye bigamije gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye byibanda ku miyoborere, iterambere ry’umwuga, kwimakaza ihame ry’uburinganire, iterambere ry’inzego n’ingamba zo kurushaho kongera uruhare rw’abagore mu buyobozi, mu kazi ka Polisi no mu iterambere rirambye ry’abaturage.
Amwe mu yandi mafoto:









Source & Photos: Rwanda National Police
