APR WVC yatangiye igaragaza igitinyiro muri Kamarampaka

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025, APR WVC yatangiye imikino ya nyuma ya Kamarampaka mu buryo bushimishije, itsinda Police WVC amaseti 3-0 mu mukino wabereye kuri Petit Stade i Remera.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yerekanye ko yiteguye guhatanira igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagore, ikinira ku rwego rwo hejuru mu mukino waranzwe n’ishyaka ridasanzwe hagati y’impande zombi.

Iseti ya mbere yaranzwe no guhangana gukomeye, aho amakipe yombi yatsindanaga amanota yegeranye kugeza APR ifashe iya mbere ku manota 25-23.

Iya kabiri Police WVC yayiyoboye igihe kinini, igera ku manota 17 iri imbere, ariko APR igaruka mu mukino ndetse iyitsinda ku manota 26-24, binongera icyizere mu bafana bayo.

Iseti ya gatatu yagenze nk’iyabanje, aho Police WVC yatangiye neza, ariko serivisi zitizewe zayibereye ikibazo ikagenda icika intege. APR yayitwaye ku manota 25-20, itahana intsinzi ya 3-0 (25-23, 26-24, 25-20).

Mu mukino wabanje wo guhatanira umwanya wa gatatu, Kepler WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1 (25-15, 18-25, 25-21, 25-21).

Imikino ya kabiri izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha, aho abafana b’uyu mukino bakomeje gutegereza kureba niba APR WVC izasoza itahukanye igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *