Mu rwego rwo kurushaho kunoza umutekano wo mu muhanda no guteza imbere serivisi zitangwa n’abamotari, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali na RURA, bahuriye mu nama n’abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali. Iyo nama yahaye umwanya inzego z’ubuyobozi gusobanura ingamba nshya ziri gushyirwa mu bikorwa, n’abamotari bagaragaza uruhare rwabo mu gutanga serivisi zinoze kandi zifite uruhare mu mibereho y’abaturage.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Evariste Rugigana.
Abayobozi bashimangiye ko Leta iri gutekereza ku buryo burambye bwo korohereza abatwara abagenzi kuri moto, harimo kongera aho bashobora guparika mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse no kuvugurura amategeko abareba kugira ngo bahabwe uburyo bwo gukora neza, batikanga ibihano bidahwitse cyangwa ibibazo bikomeje kubakomereye mu kazi ka buri munsi.
Umunyamabanga wa Leta Kabera, yavuze ko ari ingenzi ko abamotari nabo bagira uruhare mu guhindura isura y’uyu mwuga, cyane cyane mu kwirinda amakosa agaragara nk’uko bigaragara ku bamwe bahindura nimero z’imodoka zabo, batwara basinze, cyangwa barenga amategeko yo mu muhanda.
Ati: “Turi gushyira imbaraga mu kuborohereza, ariko na mwe mukwiye gutanga uruhare rwanyu. Kwizirika ku nshingano z’umwuga wanyu bizatuma uwo mukora uhinduka icyitegererezo.”
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yasobanuye ko Umushinga w’Itegeko rigenga umuhanda wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku wa 17 Mata 2025, uzana impinduka zituma abakoze amakosa bahabwa igihe gihagije cyo kwishyura amande, kizamurwa kikava ku minsi itatu kigera ku minsi 30. Ibi ngo bigamije gukuraho igitutu kidasobanutse cyajyaga gitezwa n’igihe gito cyo kwishyura.
Yavuze kandi ko hagiye gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga buzakurikirana imyitwarire y’abashoferi n’abamotari, aho abatwara neza bazajya bashimirwa, naho abihandagaza bagakomeza kugonga amategeko, amanota yabo akagabanuka kugeza ubwo bashobora guhagarikwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimye uruhare abamotari bagira mu buzima bw’abaturage n’iterambere ry’Umujyi, abasaba gukomeza kugira imyitwarire isobanutse no gufata neza ibikorwaremezo by’umujyi, birinda kwangiza ibidukikije no gutera imyanda mu ruhame.
Bigeragezo Bernabe, umumotari umaze imyaka 15 akora uyu mwuga mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ibyo bumvise byabashimishije kandi byabahaye icyizere. Yemeje ko bagiye guhagurukira kurwanya ababangamira abandi, barimo abahindura nimero za moto zabo, abatwara imizigo irenze urugero, ndetse n’abatwara basinze.
Ati: “Twiyemeje gufatanya na Polisi guca ayo makosa kuko atwangiriza isura kandi akaba impamvu y’impanuka n’umutekano muke wo mu muhanda.”
Iyi nama yasize ubutumwa bukomeye ku bamotari bose: ko igihe kigeze ngo uruhare rwabo mu kubaka igihugu kugaragare mu bikorwa, atari mu magambo gusa.

J. christian IHIRWE