Leta y’u Rwanda yashyize umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ku izamurwa ry’imishahara

Nyuma y’aho ku mbugankoranyambaga hamaze iminsi havugwa ibyo abantu bise izamuka ry’imishahara ku bayobozi bo mu bigo bya Leta, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda (MIFOTRA), yatangaje atari byo, igaragaza ko nta mpinduka zabayeho ku mafaranga abakozi batahana.

MIFOTRA yatangaje ko hashingiwe ku ku iteka ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 23 Mata 2026 rihindura itegeko nimero 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igena abakozi ba Leta nta mpinduka ziri mu buryo imishahara ya Leta igenwa.

Ibyo bishingiye ku hari abari barishingiyeho bagaragaza ko imishahara y’abakozi mu nzego zitandukanye igiye kuringanizwa, abari ku rwego rumwe rw’amashuri bagahembwa kimwe.

Hanavugwaga kandi ko rigiye gutuma ibigo byose bya Leta bihemba abantu kimwe aho kugira ngo bimwe bibe bifite sitati zihariye zigenga abakozi.

Nyamara iryo tegeko riteganya ko Urwego rwa Leta rukeneye sitati yihariye y’abakozi ba Leta rwandikira Minisitiri rugaragaza impamvu zifatika rushingiraho rusaba sitati yihariye ku buryo imiterere yarwo ituma imicungire y’abakozi itagengwa n’iryo tegeko.

Rugomba kandi gutegura umushinga wa sitati yihariye n’isobanurampamvu bikubiyemo ingingo z’umwihariko zitandukanye n’iziteganyijwe mu itegeko.

Sitati yihariye igarukira ku buryo bwo gushaka abakozi; uburyo bw’iterambere mu mwuga; uburyo bwo gukurikirana abakozi bakoze amakosa mu kazi; amahugurwa y’abakozi; ubutumwa bw’akazi n’ikiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri ashyikiriza umuyobozi ubifitiye ububasha umushinga wa sitati yihariye kugira ngo usuzumwe nyuma yo kubona ko sitati yihariye ikenewe kubera imiterere yihariye y’urwego rwa Leta cyangwa iy’abakozi barwo.

Itangazo MIFOTRA yasohoye ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, rivuga ko sitati rusange igenga abakozi ba Leta, imishahara igenwa hakurikijwe imbonerahamwe y’imirimo y’urwego yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Iyo mishahara ibarwa hashingiwe ku gaciro k’umubare fatizo w’urwego, intera y’umwanya w’umurimo n’inshingano z’ukora ako kazi; inongera kandi kwerekana ko ibirebana n’imishahara mu nzego zihariye, yemezwa n’inama z’ubuyobozi bw’izo nzego kandi hagendewe ku mategeko azishyiraho.

Ubusanzwe iyo umukozi usanzwe yahabwaga inshingano zo kuyobora ishami mu kigo cya Leta, umushahara we wiyongeragaho 5% nk’uko itegeko ryabigenaga; bisobanuye ko umuntu wahembwaga nibura ibihumbi 300 Frw, hiyongeragaho 15000 Frw.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 016/03 ryo ku wa 22/05/2026 rihindura Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 024/03 ryo ku wa 19/10/2022 ryerekeye indamunite z’abakozi ba leta n’amafarangay’ishyingura ryagaragaje impinduka zakozwe mu buryo izo ndamunite zibarwa.

Ingingo ya gatatu y’iryo teka ivuga ku ndamunite y’icumbi, iy’urugendo n’iy’ubuyobozi, yerekana ko indamunite y’ubuyobozi iboneka hafashwe umushahara fatizo umukozi yahabwaga ugakubwa na 1,050156; ni ukuvuga ko niba umuntu yahembwaga y’amafaranga ibihumbi 300 Frw twihaye nk’umushahara fatizo agahabwa inshingano z’umuyobozi, haziyongeraho 315.046 Frw, gusa aya mafaranga ntafatwa nk’umushahara ariko atangwa buri kwezi.

MIFOTRA yasobanuye ko iyo ngingo na yari yumviswe nabi na bamwe bumvaga ko imishahara yabo igiye kwiyongera, yerekana ko nta kintu kiziyongera ku mishahara itahanwa ahubwo ko izo mpinduka zakozwe ngo bijyanishwe n’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo.

Iti “Impinduka zikubiye muri iri teka, zihuje n’impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo, hagamijwe ko umushahara abakozi ba Leta batahana udahinduka. Bityo nta kwiyongera cyangwa kugabanyuka k’umushahara iri tegeko riteganya. Agaciro k’iri teka gahera ku ya 1 Mutarama 2025 ari na yo tariki impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo zatangiriye gushyirwa mu bikorwa.”

Imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo yari yiyongereye iva kuri 6% ijya kuri 12% by’umushahara w’umukozi, bisobanuye ko ayo umuntu yatahanaga, yagombaga kuvamo andi 6% yari yongereweho kugira ngo ajye ku musanzu we ariko ayo atahana mu ntoki akagabanyuka.

MIFOTRA isobanura ko izo mpinduka mu kubara indamunite zakozwe mu rwego rwo guhuza n’izo zo mu bwiteganyirize bwa pansiyo kugira ngo hatabaho igabanyuka ry’amafaranga umukozi yatahanaga.

Indamunite zitangwa ku bakozi ba Leta zigiye kwiyongera

Iri teka kandi ryagaragaje ko indamunite y’icumbi ku mukozi wa Leta izajya iboneka hafashwe umushahara fatizo ku mukozi ugakubwa na 0,2; bisobanuye ko wa muntu uhembwa 300.000 Frw mu gihe agize urugendo rwo kurara mu gihugu imbere ahabwa 60.000 Frw ku munsi, anahabwe kandi indamunite y’urugendo iboneka hafashwe umushahara fatizo ugakubwa na 0,156274; ni ukuvuga ko ari 46.882,2 Frw.

Ubusanzwe ayo mafaranga yatangwaga habazwe 1/7 cy’umushahara fatizo w’uwo mukozi, mu gihe iryo teka kandi rishimangira ko Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ashobora kongera indamunite y’icumbi, iy’urugendo n’iy’ubuyobozi.

Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Source: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *