Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko amategeko ahana umuntu ukora ibikorwa bijyanye no gukoresha undi/abandi imibonano mpuzabitsina, birimo no gutanga amafaranga (ibizwi nko kugura indaya); aho ubihamijwe n’Urukiko afungwa hagati y’imyaka itatu n’itanu, akanacibwa ihazabu.
Ibi Dr Murangira yagarutsweho ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye na RIB.
Avuga ku bikorwa na bamwe batanga ikiguzi ku bantu ngo bakorane imibonano mpuzabitsina, Umuvugizi wa RIB ati “Kirazira gutanga ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga ngo wowe ujya kugura ni wowe itegeko rireba”.
Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi rivuga ibikorwa bibujijwe birimo no kwishyura umuntu hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina.
Ingingo ya 24 ivuga ko umuntu agamije inyungu, ushishikariza, woshya, uyobya, ureshya, uhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo; gutanga ikiguzi agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore; gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina; gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu; gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aba akoze icyaha.
Umuntu uhamijwe n’urukiko kimwe muri ibi bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko kizira gutanga amafaranga ngo umuntu akore imibonano mpuzabitsina!
