Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahira, Perezida Donald Trump yatangaje ko imyaka y’iterambere n’ibitangaza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangiye, avuga ko igihugu cye kizongera kuba icyitegererezo ku rwego rw’Isi.
Yagize ati: “Igihugu cyacu kizongera gukomera, cyubahwe ku Isi hose. Tuzaba icyitegererezo cy’andi mahanga, ariko kandi ntituzemera ko hagira abacyungukiramo. Ku munsi wose w’ubuyobozi bwanjye, Amerika ni yo izahora imbere. Tuzagarura ituze, ubutabera buzongera gukora uko bikwiye, kandi ubwicanyi bukoresheje intwaro buzacika.”
Trump yasoje avuga ko ku Banyamerika bose, italiki ya 20 Mutarama 2025, ari umunsi wo kwibohora, yizeza ko Amerika izarushaho kuba igihangange, inyembaraga, kandi yihariye kurusha uko byigeze bibaho mu mateka yayo.
Ariko se, ubwo buhangange Trump yavugaga, bushobora kuba bushingiye ku cyemezo gikakaye yafashe cyo kongera imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa? Muri gahunda ye ubwo yiyamamazaga, yari yasezeranyije kuzamura imisoro ku bicuruzwa by’Abashinwa kugeza kuri 60%. Ku wa 2 Mata 2025, Trump yemeje kongera 34% kuri 20% yari isanzwe, bituma imisoro igera kuri 54%.
Nubwo U Bushinwa na Amerika byigeze kumvikana ku masezerano yo kongerera Amerika ibyoherezwayo bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari mu myaka ibiri, Covid-19 yabangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano. Raporo ya Minisiteri y’Ubucuruzi yerekana ko mu 2024, U Bushinwa bwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 438.9 z’amadolari, byiyongereyeho 2.8% ugereranyije n’umwaka wabanje, mu gihe Amerika yohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 145.
Mu kwihimura ku cyemezo cya Trump, U Bushinwa bwasabye ko guhera tariki ya 10 Mata 2025, ibicuruzwa byose biva muri Amerika byongerwaho umusoro wa 34%, bushinja Amerika kwica amategeko agenga ubucuruzi mpuzamahanga, ndetse bunajyana ikirego mu Muryango mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).
Byongeye, U Bushinwa bwashyize ku rutonde rw’ibigo bitizewe amasosiyete 11 y’Abanyamerika kubera gukorana n’inzego za gisirikare za Taiwan, ndetse hanashyirwa ku rutonde rw’ibigo bikurikiranwa by’umwihariko ibigo 16 byo muri Amerika.
Trump, ntatinye, yahise azamura umusoro ku bicuruzwa by’Abashinwa kugeza ku 104% ku wa 8 Mata 2025, nyuma yo kubona ko U Bushinwa bwanze gusubira ku cyemezo cyo kongera imisoro. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itangazamakuru, Karoline Leavitt, yavuze ko “Iyo Amerika ikubiswe, ikubita inshuro zirenze.”
U Bushinwa nabwo bwagaragaje ko butiteguye kwemera guceceka: bwahise busubiza indege ebyiri bwari bwaratumije muri Boeing, kandi abakiliya 50 b’Abashinwa batangaza ko batazakira indege bari baratumije muri 2025.
Uko ubushyamirane bwiyongera, Amerika yazamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa kugeza kuri 245%, mu gihe U Bushinwa bwazamuye 125% ku byo bava muri Amerika. Trump ariko yakomeje kugaragaza icyizere, avuga ko n’ubwo imisoro izagabanuka, atazigera ayikuraho burundu.
Uruganda rwa Boeing, rumwe mu nkomeye mu kohereza ibicuruzwa hanze ya Amerika, rwahuye n’ingaruka zikomeye, kuko 70% by’indege zarwo zigurirwa hanze ya Amerika, kandi U Bushinwa ari isoko rikomeye.
Mu yindi ntambara y’ubucuruzi, U Bushinwa bwahisemo gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’amafaranga yabo, Ama-Yuan, mu rwego mpuzamahanga, bugamije kugabanya kwishingikiriza ku Madolari ya Amerika.
Mu mujyi wa Shanghai, witezweho kuba igicumbi cy’imari ku Isi, hatangijwe gahunda ishyigikira uburyo bwo kwishyurana hagati y’amabanki mpuzamahanga (CIPS), ndetse hanashimangiwe gahunda yo guteza imbere imishinga nk’iya Belt and Road Initiative.
Ku rundi ruhande, Amerika ikomeje gushyira igitutu ku bihugu birenga 70 bifitanye ubucuruzi n’U Bushinwa, igamije gutuma bigabanya cyangwa bihagarika imikoranire nacyo.
Abasesenguzi mu bukungu bagaragaza ko gahunda y’U Bushinwa yo gukoresha Ama-Yuan izafasha iki gihugu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibihano bya Amerika, bikaba binashobora guhindura imiterere y’ubucuruzi ku rwego rw’Isi.
J. christian IHIRWE