Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, ikipe ya Rayon Sports yongereye amahirwe yo kubona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup, nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 33 wa Shampiyona ya Rwanda BK Pro League iri kugana ku musozo.
Umukino wahuzaga Rayon Sports na Bugesera Fc waberaga kuri Kigali Pele Stadium, watangiye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18:30), aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, kuko ibitego bibiri Rayon Sports yabonye yabitsinze mu gice cya kabiri cy’uyu mukino.
Rutahizamu Asmani Ndikumana niwe wafunguye amazamu ku munota wa 59’, mu gihe ku munota wa 88’ Aziz Bassane nawe yashyizemo agashinguracumu, umukino urangira ari ibitego 2-0.
Intsinzi ya Rayon Sports yatumye amahirwe yo gusohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yiyongera, umwanya barimo kurwanira na Kiyovu Sports.
Nyuma yo gutsinda Bugesera Fc, ikipe ya Rayon Sports yahise igira amanota 55 muri BK Pro League ihita irusha amanota 3 Kiyovu Sports bagomba gucakirana ku munsi wa 34 ari nawo wa nyuma w’iyi shampiyona.
Kiyovu Sports irasabwa kuzatsinda Rayon Sports nibura ikinyuranyo cy’ibitego 3; kuko bazareba uko umukino ubanza wabahuje warangiye, aho Rayon Sports yawutsinze ibitego 2-0.
Ni mu gihe muri uyu mukino uteganijwe ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, saa Moya z’umugoroba (19:00) kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yo isabwa gutsinda uwo mukino, kuwunganya cyangwa se igatsindwa munsi y’ikinyuranyo cy’ibitego 3; kugira ngo ibone itike ya CAF Confederation Cup 2026.


