Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwasabye ko hakomeza iperereza ku ruhare umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no mu itegurwa ryayo.
Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, uza utesha agaciro uwari wafashwe n’abacamanza bo mu rwego rw’iperereza tariki ya 21 Kanama 2025, wo guhagarika iri perereza ryatangiye mu 2008; aho bari batangaje ko nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko Agathe Kanziga yagize uruhare muri Jenoside.
Umwe mu banyamategeko bunganira abaregera indishyi mu manza za Jenoside zibera mu Bufaransa, Me Gisagara Richard, yatangaje ko umwanzuro w’uru rukiko ari inkuru nziza, yongeraho ko Kanziga atazacika ubutabera.
Muri ubu butumwa Me Gisagara yatangarije ku rubuga X, yagize ati “Ntazacika ubutabera.”
Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba (PNAT), ari na ryo ryahawe ububasha bwo gukurikirana ibyaha bya Jenoside, ryateye utwatsi uyu mwanzuro, rigaragaza ko hari ibimenyetso n’ubuhamya byirengagijwe, riboneraho gusaba ko byakwitabwaho.
Imiryango iharanira inyungu z’abaregera indishyi mu manza za Jenoside, mu 2008 yatanze ikirego mu Bufaransa, isaba ko Kanziga w’imyaka 83 y’amavuko akorwaho iperereza ku ruhare akekwaho ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Muri Gashyantare 2022, abacamanza bafashe icyemezo cyo gufunga iyi dosiye, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Kubera ko Kanziga yakuwe mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994 hashingiwe ku itegeko rya François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, iperereza ku ruhare rwe ryakozwe ku minsi itatu ibanza ya Jenoside.
Muri Nzeri 2024, PNAT yagaragaje ko iperereza kuri Kanziga ryakozwe ku bikorwa bike, ku gihe gito kandi humvwa abatangabuhamya bake; isaba ko hakorwa iperereza ku bikorwa bya Kanziga byo kuva tariki ya 1 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata 1994, imushinja n’ikindi cyaha cyo kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside.
Nyuma y’umwanzuro wafashwe muri Kanama 2025, imiryango iharanira inyungu z’abaregera indishyi yagaragaje ko bitumvikana ko Kanziga atahamijwe kuba mu ‘Kazu’ kari kagizwe n’abo mu muryango wa Habyarimana n’inshuti za hafi, bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibimenyetso bihamya ko yakabagamo.
Iyi miryango yagaragaje ko abacamanza bashingiye uyu mwanzuro ku buhamya bwatanzwe n’abantu batavugwaho rumwe barimo Gaspard Musabyimana wafashwe nk’inzobere kandi bizwi ko yari mu buyobozi bwa RTLM, kimwe mu bitangazamakuru rutwitsi byabayeho mu mateka y’u Rwanda, anagaragazwa nk’umuntu washyigikiraga ibikorwa byo guhakana Jenoside no gushyigikira ubutegetsi bwa Habyarimana, binyuze mu icapiro yashinze mu Bubiligi.
