Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryavuze ko mu minsi itatu ibibazo byose bya Kigali Pelé Stadium harimo n’iby’amashanyarazi bizaba byakemutse, kugira ngo ibereho imikino ya FIFA Series 2026.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, cyavugiwemo imyiteguro ya FIFA Series 2026, n’impamvu ikibazo cy’amashanyarazi yo muri Kigali Pelé Stadium kimaze iminsi cyaranze gukemuka burundu.
Avuga kuri iki kibazo, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatanze urugero ku mukino uheruka guhuza APR FC na Musanze FC kuri iki kibuga, ariko amashanyarazi akagira ikibazo cyatumye amatara avaho mu gihe cy’iminota 20.
Shema yavuze ko urebye ibibazo by’amashanyarazi muri iyi stade byakemutse, ariko kuba amatara yaravuyeho byaturutse ku bibazo bitandukanye n’ibyari bisanzwe.
Ati “Icyo gihe ikibazo cyari kiri ahandi hatari muri stade. Ikibazo cy’amashanyarazi muri stade cyarakemutse. Ubushize ku mukino wa APR FC, ikibazo cyari cyabaye kuri ‘Transformateur’ iri hanze ya stade, aho ‘fusible’ zayo zahiye kandi ari zo zatangaga urumuri hariya.”
Yakomeje agira ati “Turakomeza gusuzuma kugira ngo ikibazo cy’amashanyarazi kitazongera kuboneka. Stade barimo kuyivugurura ku bindi bisabwa kugira ngo yemererwe kuberaho imikino. Twihaye intego y’uko ku wa Kane w’iki cyumweru (tariki ya 19 Werurwe) byose bizaba byarangiye.”
Biteganijwe ko imikino ya gicuti ya FIFA Series 2026 itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), izatangira ku wa Kane tariki 26 Werurwe, aho mu itsinda B saa saba n’igice, Aruba izakina na Macau, na ho Tanzania ikine na Liechtenstein guhera saa kumi n’igice kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni mu gihe bukeye bwaho ku wa Gatanu tariki 27 Werurwe, mu itsinda A ririmo n’u Rwanda ruzakina na Granada, mu gihe undi mukino uzahuza Kenya na Estonia.
Ibihugu bizatsinda imikino yabyo ya mbere mu itsinda, bizakomeza ku gisa n’umukino wa nyuma naho ibyatsinzwe bihatanire umwanya wa gatatu.
