‘Imicungire y’imari ya Leta ikomeje gutera imbere, ibigo bisigaye byumva inama bigirwa’; AG Rwanda, Kamuhire

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’u Rwanda(Auditor General of Rwanda), Alexis Kamuhire, yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko (Abadepite n’Abasenateri) raporo y’igenzura ry’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, ikubiyemo 96% by’amafaranga Leta yakoresheje mu nzego za Leta 252, hanatangwa raporo z’igenzura 297 kuri buri rwego.


Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yatangaje ko ibitabo by’ibaruramari ku mutungo wose wa Leta, byabonye nta makemwa mu bijyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2025; nk’uko bikubiye muri Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, yagejejwe ku Nteko Ishinga Amateko, imitwe yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Gicurasi 2026.

Iyi raporo yagaragaje ko imicungire y’imari ya Leta ikomeje gutera imbere mu nzego za Leta, aho uburyo bw’igenzura bukomeje gutanga umusaruro, kuko habonetse inyungu ya miliyari 1.47 Frw, ivuye kuri miliyari 9.3 Frw z’umwaka ushize, bigaragaza ko kubahiriza amategeko byiyongereye.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Imitwe yombi yagaragarijwe uko imicungire y’imari ya Leta ikomeje gutera imbere.

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rwatangaje ko amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1,470 yari yakoreshejwe nabi, yagarujwe, arimo amafaranga yari kwishyurwa imirimo idakenewe, iy’ikirenga n’andi byagaragaye ko atari ngombwa ko yishyurwa; akaba yaragarujwe na Rwanda Housing Authority, WASAC, Akarere ka Kirehe, umushinga umwe wo muri RBC n’izindi.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, ati “Inzego za Leta zakorewe igenzura ku micungire y’imari zariyongereye zigera kuri 97% muri 2025 zivuye kuri 94% muri 2024, naho izabonye imyanzuro itagira amakemwa ku kubahiriza amategeko n’amabwiriza zariyongereye zigera kuri 83% zivuye kuri 75% muri 2024.”

Yakomeje agira ati “Mu bijyanye no gukoresha neza umutungo, 79% by’inzego za Leta zabonye imyanzuro itagira amakemwa ugereranyije na 66% muri 2024. Imikoreshereze mibi y’amafaranga ikomeje kugabanuka, aho muri uyu mwaka hagaragaye miliyoni 600 Frw ugereranyije na miliyari 2.04 Frw muri 2024.”

Yongeyeho ko “Ishyirwa mu bikorwa ry’inama zitangwa mu igenzura ni ingenzi, kandi ryariyongereye rigera kuri 65% rivuye kuri 60% muri 2024.”

Yatanze urugero ku ivugururwa ry’amazu yangijwe n’ingaruka z’ikorwa ry’urugomero rw’amashanyarazi mu Karere ka Kirehe, aho mu igenzura byagaragaye ko ayo mazu yari arimo gusanwa bitari bikwiye; igenzura risaba ko hubakwa amazu bundi bushya, bityo ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, hubakwa amazu 80 mashya kandi meza agenewe imiryango yagizweho ingaruka n’uwo mushinga, ndetse mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2026, batangira kuyaturamo.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Alexis Kamuhire, asanga ibigo bya Leta bisigaye byumva inama bigirwa.

Umugenzuzi Mukuru kandi yagaragaje ibibazo bimwe na bimwe bisaba kwitabwaho byihutirwa, birimo; gutinda gutangira imishinga yatewe inkunga, gutinda gusohora amafaranga y’imishinga, imicungire y’amasoko n’amasezerano, imishinga yahagaze, umutungo udakoreshwa, ndetse no gutinda gutanga serivisi ku baturage.


Aha yatanze urugero rw’imishinga irindwi ifite agaciro ka miliyari 481 Frw, ifite amasezerano yamaze kwemezwa ariko ikaba imaze igihe kiri hagati y’umwaka n’amezi arindwi kugera ku myaka ine, itaratangira, harimo uwo kwagura umuhanda wa Kigali-Muhanga, umuhanda wa Prince House-Masaka, umushinga wo kubaka ibitaro bya Kabgayi n’indi itandukanye yagiye igira ubukererwe bukabije.

Mu gukemura ibyo bibazo, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yasabye inzego zibishinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, kugira ngo intego zayo zigerweho vuba, no kongera imbaraga mu kubazwa inshingano no kunoza itangwa rya serivisi ku baturage.

Ni mu gihe ibiro by’Umugenzuzi Mukuru bikomeje kwiyemeza guteza imbere imiyoborere myiza no gukoresha neza umutungo wa Leta, hagamijwe iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yanagaragarijwe ibibazo bimwe na bimwe bisaba kwitabwaho byihutirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *