Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashishikarije abahinzi b’ibijumba kwitabira gahunda ya ‘Duhane imbuto’, igamije gufasha abahinzi kubona imbuto nziza y’imigozi y’ibijumba kandi ikagera kuri bose; abahinzi bagasaba ko iyi gahunda yakwifashishwa no ku zindi mbuto.
Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026 mu gutangiza igihembwe cy’ihinga C 2026 ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, aho biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya C 2026 mu Mirenge igize aka Karere igihingwa cy’ibijumba kizahingwa ku buso bungana na hegitari 200.
Muri iki gihembwe cyatangirijwe ku mugaragaro mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro, abahinzi bahawe na bagenzi babo imbuto y’imigozi y’ibijumba ku buntu; mu rwego rwo guhangana n’ibura ry’ibiribwa no kongera umusaruro w’ibijumba, cyane ko bishobora gutunganywamo ibiribwa bitandukanye.
Bamwe mu bahinzi baganiriye na Muhaziyacu bashimye iyi gahunda ya ‘Duhane imbuto’; bahiga kuzayiha abandi ubwo bazaba bamaze kweza, banasaba ko yashyirwa no mu bindi bihingwa bitari ibijumba gusa.
Mutabazi Lazaro wo mu Mudugudu wa Bidudu, Akagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro ati “Imbuto y’imigozi yari nkeya ntayo twari dufite, none ubwo tugize Imana tukayibona ubu tugiye guhaguruka tujye mu mirima duhinge, ni igikorwa twishimiye kandi kuba tubonye imbuto ari bagenzi bacu bayiduhaye ni ikintu cyo kwishimira natwe ubutaha tuzayitanga ku bandi bazaba batayifite.”
Mukantagara Marigarita na we atuye mu Murenge wa Kiziguro, yavuze ko ibijumba ari ikiribwa kiba gikenewe mu muryango, yunga mu rya Mutabazi ku mbuto, anasaba ko byagera ku bindi bihingwa.
Ati “Ibijumba ni ikiribwa cy’ingenzi cyane ku bantu bafite abana nkatwe, iyo rero mu muryango hari ibijumba nta nzara ishobora kuba muri uwo muryango, iyi gahunda twayishimiye cyane kuko izatuma twese dushobora kubona imbuto tugatera tukazaha n’abandi batarayibona; rwose ni gahunda nziza ahubwo bazayishyire no ku bindi bihingwa byadufasha cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yasabye abahinzi kubyaza umusaruro imbuto bahawe no kuzirikana bagenzi babo batayifite, kugira ngo mu gihembwe cy’ihinga gitaha nabo bazabe bari guha imbuto abatarayibona.
Yagize ati: “Twiyemeje ko ahantu hose mu bishanga hari amazi hatahinzwe indi myaka hagomba guhingwa ibijumba, kugira ngo mu gihe cy’izuba hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’ukwa munani bya bijumba bizabe byeze binadufashe no guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa, kuko ibijumba ari kimwe mu biribwa bishobora kurwanya inzara.”
Visi Meya Sekanyange yashimangiye ko bemeranyije n’abaturage ko nibamara kweza nabo bazatanga imbuto ishyikirizwe abandi, ku buryo mu Karere ka Gatsibo bihaza ku mbuto y’ibijumba ndetse ntibazongere gukenera imbuto ivuye hanze y’Akarere; ahubwo basigare basagurira utundi turere.
Ni mu gihe avuga ku busabe bw’abaturage ko ‘Duhane imbuto’ itaba ku bijumba gusa, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yanditse ati ‘Twabaye dutangiriye ku migozi y’ibijumba, ariko twazareba no ku bindi bihingwa mu minsi iri imbere.’
Uretse mu Murenge wa Kiziguro, gahunda ya ‘Duhane imbuto’ izakomereza mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo, mu kurushaho kongera umusaruro w’igihingwa cy’ibijumba no guhangana n’ibura ry’ibiribwa.
Ubushakashatsi bw’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) ku buhinzi mu gihembwe cy’ihinga cya A 2026, bugaragaza ko igihingwa cy’ibijumba cyahinzwe ku buso bungana na hegitari 96,217 hirya no hino mu Gihugu.


