Minisitiri Uwihanganye yasobanuye impamvu igiciro cy’ingendo cyazamutse ku modoka zirimo n’izikoresha amashanyarazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko imodoka z’amashanyarazi zitwara abagenzi zatumye igiciro cy’ubwikorezi kitazamuka cyane, kuko ubu cyazamutseho 35% mu gihe cyagombye kuba cyarazamutseho 120%; asaba abaturarwanda kugabanya ingendo bakoraga kuko Igihugu n’Isi muri rusange biri mu bihe bidasanzwe.

Yabigarutseho ku Cyumweru tariki 05 Mata 2026, mu kiganiro Urubuga rw’itangazamakuru aho yari kumwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi, bagaruka ku ngamba u Rwanda rufite mu guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli.

Ubwo yasubizaga abibaza impamvu igiciro cy’ingendo ari kimwe haba ku modoka zinywa Mazout cyangwa Lisansi, no ku modoka z’amashanyarazi, mu gihe zo nta bikomoka kuri peteroli zinywa kandi ari byo ibiciro byabyo byazamutse;

Minisitiri Uwihanganye yagize ati “Igiciro cyashyizweho cyo gutwara abagenzi ni icyo kutarenza, bivuze ko abari muri uyu mwuga bashobora kugabanya. Ikindi ntituragira kompanyi zifite imodoka nyinshi z’amashanyarazi, zifite izitandukanye, iyo tureba ibibagendaho tubirebera icyarimwe. N’ubwo tuvuga ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari byo byazamuye iby’ingendo, hari n’ibindi nk’ibyuma bisimbura ibishaje, amapine, ubukanishi… na byo byarazamutse ku rwego rwo hejuru, kandi ibi n’imodoka z’amashanyarazi zirabikenera.”

Minisitiri Uwihanganye avuga ko kuba nta kompanyi zifite imodoka z’amashanyarazi gusa, kandi hanakenerwa ibindi bizigendaho ari byo bituma ibiciro bizamukira rimwe.

Yongeyeho ati “Ahubwo imodoka z’amashanyarazi zaradufashije kugira ngo ibiciro bitazamuka cyane, ubu twagombye kuba twarazamuyeho 120% ariko twazamuyeho 35%. Abari muri uyu mwuga twarababwiye tuti nibura hari ikintu kibafasha kugabanya ibiciro, twakuyeho kandi imisoro, mbese biri mu bituma tutazamura ibiciro dukurikije uko ibya peteroli byazamutse. Ubwo rero ni uburyo bwo kudufasha kugira ngo igiciro kidatumbagira cyane.”

Akomeza avuga ubu ari n’uburyo bwo guteza imbere politiki ya Leta yo gukoresha imodoka z’amashanyarazi, cyane ko ngo nk’ikigo gifite 50% by’imodoka z’amashanyarazi, cyunguka kurusha igifite iza Mazout.

Minisitiri Uwihanganye asaba Abanyarwanda gukora ibishoboka byose bakagabanya ibyo bakoreshaga mu ngendo, cyane ko Igihugu n’Isi muri rusange biri mu bihe bidasanzwe, kuzigama bigahabwa agaciro.

Ati “Birasaba ko buri muturage afata ingamba z’ibihe bidasanzwe, amashanyarazi ucana mu rugo utangire kwiga kuyazimya, abafite imodoka mu muryango mukagenda muri imwe, byaba byiza ikaba iy’amashanyarazi, mu guteka ukarushaho kurondereza Gaz. Ingendo ukore iza ngombwa, kandi nunagenda aho bishoboka ukoreshe bisi, zifite isuku nta kibazo kandi zigenda neza.”

Ni mu gihe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko igihe cyo kugerera Lisansi cyangwa Mazutu ikinyabiziga gishobora kugera mu Rwanda, kuko iri zamuka rikora ku bukungu bw’Igihugu.

Ati “Ibi na byo bishobora kuzabaho mu Rwanda, iyo dufata ingamba zo kubagerera, ntabwo uba ureba gusa peteroli n’uyikoresha, ahubwo tureba ubukungu bw’Igihugu muri rusange. Uyu munsi niba dusohora Miliyoni 700 z’Amadolari buri mwaka ajya hanze kugura ikomoka kuri peteroli, ni amafaranga menshi cyane, ni ukuvuga ko peteroli yonyine ishobora guteza izamuka ry’ibiciro, bidacunzwe neza rero twaba turimo kwiteza ikindi kibazo cy’ubukungu abantu batarimo guhita babona.”

Minisitiri Sebahizi asanga hari igihe kugera lisansi na mazutu byazabaho, kuko izamuka ry’ibiciro bya peteroli bikora ku bukungu bw’Igihugu.

Icyo aba bayobozi bahuriraho, ni ugusaba Abanyarwanda gukoresha neza ibyo bafite, Lisanzi na Mazout biri mu gihugu bikoreshwe neza, kuko Leta yo irimo gukora ibishoboka ngo igabanye ingaruka z’ibi bihe bidasanzwe, ariko ngo nta cyagerwaho abaturage badashyizeho akabo.

N’ubwo mu Rwanda hari Kompanyi zikoresha imodoka z’amashanyarazi mu gutwara abagenzi, izi modoka ngo ziracyari nke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *