Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahinduye inguzanyo ebyiri yari yarahawe na Banki y’Isi, zingana na miliyoni 126 z’amadolari ya Amerika (hafi miliyari 186,9 Frw) na miliyoni 68 z’ama-euro (hafi miliyari 110,6 Frw), izishyira mu ma-yeni y’u Buyapani, mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ivunjisha no gucunga neza ikiguzi cyo kwishyura imyenda yo hanze.
Ibinyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki yatangaje ku wa 20 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ko izi nguzanyo zahinduwe zari zifite inyungu zishobora guhinduka uko igihe kigenda, bityo amafaranga igihugu kigomba kwishyura ku nyungu akaba ashobora kwiyongera cyangwa akagabanuka.
Iyi minisiteri yavuze ko gushyira izo nguzanyo mu ma-yeni bizafasha u Rwanda gukwirakwiza ibyago biterwa n’ihindagurika ry’ivunjisha mu mafaranga atandukanye.
Iki gikorwa gifasha Guverinoma kongera ubwoko bw’amafaranga imyenda yo hanze y’igihugu ibarirwamo. Ubu, amafaranga y’u Buyapani abarirwa kuri 5,28% by’imyenda yose u Rwanda rufite mu mahanga.
MINECOFIN ivuga ko iki cyemezo cyashingiye, mu bindi, ku buryo ifaranga ry’u Rwanda ryitwaye ugereranyije n’amafaranga akomeye ku isoko mpuzamahanga mu myaka itanu ishize.
Muri icyo gihe, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ku kigero cya 8% buri mwaka ugereranyije n’idolari rya Amerika, na 7,2% ugereranyije n’ama-euro. Icyakora, ugereranyije n’iyeni ry’u Buyapani, ryatakaje agaciro ku kigero cya 1,2% buri mwaka.
Iyi minisiteri yavuze ko gushyira izo nguzanyo mu ma-yeni bishobora gutuma amafaranga igihugu kizajya gitanga mu kwishyura ayo madeni arushaho guhama, bityo ntahungabanywe cyane n’imihindagurikire ikomeye y’ivunjisha.
MINECOFIN yasobanuye ko iki gikorwa cyakozwe hashingiwe ku mahitamo yari asanzwe ateganyijwe mu masezerano y’inguzanyo za mbere, ku buryo bitasabye ko Guverinoma igira amasezerano mashya y’inguzanyo.
U Rwanda rukomeje kwagura inguzanyo zibazwe mu ma-yeni
Iki gikorwa gikurikiye icyemezo cya mbere u Rwanda rwafashe muri Kanama 2026 cyo gufata inguzanyo y’ubucuruzi mu ma-yeni y’u Buyapani.
Icyo gihe, Guverinoma yabonye inguzanyo ingana na miliyari 15 z’ama-yeni (hafi miliyari 138,9 Frw), mu masezerano y’inguzanyo yari anarimo miliyoni 82 z’ama-euro (hafi miliyari 140,8 Frw).
Iyo nguzanyo yari iya mbere u Rwanda rubonye mu buryo bw’inguzanyo y’ubucuruzi ibarirwa mu ma-yeni y’u Buyapani. Yateguwe ku bufatanye n’Itsinda rya Banki y’Isi, binyuze muri gahunda y’ingwate ishingiye kuri politiki (Policy-Based Guarantee).
Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, ariko ikagira imyaka itandatu ya mbere yo kudasabwa kwishyura igice fatizo cy’umwenda; Ibyo bivuze ko kwishyura umwenda nyir’izina bizatangira nyuma y’icyo gihe.
Guverinoma yavuze ko iyi nkunga y’amafaranga igamije kwagura aho igihugu gikura inguzanyo, kongera amahirwe yo kubona igishoro ku masoko mpuzamahanga no gufasha mu bikorwa bisanzwe bya Leta.
Muri ibyo bikorwa harimo ishoramari mu bikorwa remezo, ubuzima, uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’inganda.
U Rwanda rwongera ingamba zo gucunga ibyago biterwa n’imyenda
Guhindura izi nguzanyo mu ma-yeni kandi bije nyuma y’uko MINECOFIN itangaje ko mu ntangiriro za 2026 yakoze ku nshuro ya mbere amasezerano yo guhindura imiterere y’inyungu ku nguzanyo (Interest Rate Swap).
Muri ayo masezerano, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho inyungu idahinduka ku nguzanyo yari yarafashe mu ma-euro, mbere yari ifite inyungu ishobora guhinduka. Ibyo byafashije kugabanya ibyago byo kuba inyungu ku nguzanyo zazamuka bitewe n’imihindagurikire y’inyungu ku masoko mpuzamahanga.
Mu gihe guhindura amafaranga inguzanyo ibarirwamo bigamije kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ivunjisha, gushyiraho inyungu idahinduka byo bifasha kurinda igihugu izamuka ry’ikiguzi cyo kwishyura inguzanyo.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko izi ngamba zombi zigaragaza uburyo bushya kandi bushingiye ku igenamigambi bwo gucunga ibyago bishobora guterwa n’imyenda ya Leta.

