Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gufatanya n’izindi nzego mu gukemura ibibazo byagaragaye mu kwinjiza abafana kuri Stade Amahoro ubwo Amavubi yakiraga Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, mu gihe kandi ikibazo nk’iki gikunda kugaragara iyo habereye umukino witabirwa n’abafana benshi.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, abinyujije kuri konti ye ya X, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026.
Yabutanze habura umunsi umwe ngo APR FC na Rayon Sports zihurire mu mukino wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, saa kumi n’imwe z’umugoroba.
ACP Rutikanga yasabye abazitabira uyu mukino kugera kuri stade hakiri kare kugira ngo birinde umuvundo uterwa no kuhagera mu masaha ya nyuma.
Ati “Nk’uko bisanzwe, turasaba abafana n’abandi bose bazitabira uyu mukino kugera kuri Stade hakiri kare, birinda umuvundo ushobora guterwa no kuhagera mu masaha ya nyuma.”
Ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali ibitego 2-0 ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, hagaragaye ibibazo mu kwinjiza abafana muri Stade Amahoro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibyabaye byabababaje, ariko ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo bitazongera.
Ati “Turafatanya n’izindi nzego bireba mu gukumira no gukosora ibitaragenze neza ku mukino uheruka w’Amavubi. Ibyabaye byaratubabaje, ariko inzego zibishinzwe zirimo kubishakira umuti.”
ACP Rutikanga kandi yibukije Abaturarwanda muri rusange kwirinda imyitwarire ishobora gutuma bisanga mu maboko ya Polisi muri iyi mpera z’icyumweru, agaragaza ko nta muntu n’umwe uberwa no kwambikwa amapingu.
Atebya, yagize ati “Muri iyi weekend, buri wese yirinde imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gutuma yambikwa wa muringa wo ku maboko [amapingu]! Nta muntu n’umwe uberwa na wo.”
Yakomeje agira ati “Nubwo kandi iyo bibaye ngombwa dushobora gucumbikira abantu nta kiguzi, mujye mumenya ko nta cyuma gikonjesha umwuka (climatiseur) tugiramo.”
Ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abivuze mu gihe ubwo u Rwanda rwakinaga na Mali, hari abafana benshi bari bafite amatike batashye batarebye umukino kubera kubura uko binjira, ndetse ntabwo ari ubwa mbere byari bibaye kuko ari ikibazo gikunda kugaruka ku mikino yitabirwa n’abafana benshi ibera kuri Stade Amahoro.

