Abayobozi 46 bananiwe gusobanura inkomoko y’umutungo, u Rwanda rwigira imbere mu kurwanya ruswa

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu mwaka ushize wa 2025, rwoherereje Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), amadosiye 46 y’abantu batabashije gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, kuko ngo bigize icyaha; mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International), bwerekanye ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu kurwanya ruswa, aho rwaje ku mwanya wa Gatatu 3 muri Afurika, rukaba ku wa 41 ku Isi.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ku wa Mbere tariki 9 Gashyantare 2026, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Nkiko.

Umuvunyi Mukuru yagize ati “Kudashobora gusobanura inkomoko y’umutungo wawe ni kimwe mu bikorwa cyangwa ibyaha 12 bya ruswa, ni ukuvuga ko iyo ufite umutungo urengeje ubushobozi bwawe, ukaba udashobora kuwusobanura, ubarwa nk’aho wakuwe mu byaha bya ruswa. Mu madosiye rero RIB yavuze yagejeje ku rwego rw’Ubushijacyaha, harimo n’ayo yatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi”.

Yakomeje agira ati “Itegeko rya 2021 rivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwakira amakuru kuri ruswa, rukayasesengura, hanyuma amadosiye akoherezwa kuri RIB kugira ngo akomeze akurikiranwe mu nzira z’ubutabera”.

Ubusanzwe ukekwaho icyaha cyo kutagaragaza inkomoko y’umutungo, ni ukuvuga utabasha gutanga ibimenyetso nk’amasezerano, inyandiko za banki, imirage, impano, imirimo yakoze n’ibindi, iyo basanze ibisobanuro atanga bidahagije cyangwa bidahuye n’ukuri, dosiye ijyanwa mu bushinjacyaha.

Iyo Urukiko rumuhamije icyo cyaha, umutungo we ushobora gufatirwa na Leta, ashobora guhanishwa igifungo, gucibwa amande, iyo ari umukozi wa Leta ashobora no kwirukanwa ku mirimo ye.

U Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya ruswa, icyerekezo ni ukuza ku mwanya wa mbere.

Ubushakashatsi bugaragaza uko abaturage bakwa ruswa nto mu nzego za Leta (Corruption Perceptions Index – CPI) bwo mu mwaka wa 2025, bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International), bwerekanye ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu kurwanya ruswa, aho rwaje ku mwanya wa Gatatu muri Afurika, rukaba ruri ku wa 41 ku Isi, n’amanota 58% ruvuye ku mwanya wa 43 n’amanota 57.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubwo Transparency International ishami ry’u Rwanda (TI Rwanda) yamurikaga ku mugaragaro ibyavuye muri ubu bushakashatsi ngarukamwaka.

TI Rwanda yatangaje ko iri zamuka ari intambwe ikomeye, kuko ari bwo bwa mbere u Rwanda rubonye amanota 58% mu mateka yarwo mu bipimo bya CPI avuye kuri 52% rwari rufite mu mwaka ushize, bigaragaza imbaraga igihugu gikomeje gushyira mu kurwanya ruswa no guteza imbere imiyoborere myiza.

Mu bihugu 182 byakoreweho ubu bushakashatsi ku Isi hose, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu ku Mugabane wa Afurika, runganya amanota na Botswana, mu gihe Seychelles ari yo ya mbere n’amanota 68% igakurikirwa na Cape Verde ifite amanota 62%.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, rukomeje kuza imbere mu kurwanya ruswa, Tanzania iza ku mwanya wa 84 ku Isi n’amanota 40%, Kenya ku mwanya wa 130 n’amanota 30%, Uganda ni iya 148 n’amanota 25%, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mwanya wa 163 n’amanota 20%, mu gihe u Burundi buza ku mwanya wa 167 n’amanota 17%.

Ku rwego rw’Isi, Denmark ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa n’amanota 89%, ikurikirwa na Finland ifite amanota 88%, Singapore ifite 81%, New Zealand na yo ikagira 81%, mu gihe Norway, Sweden na Switzerland zinganya amanota 80%; mu gihe icyerekezo u Rwanda rufite ari uko rwazaba ari urwa mbere mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi mu 2050.

Ku mwanya wa nyuma, TI yagaragaje ko ibihugu bya Somalia na Sudani y’Epfo ari byo bifite amanota make kurusha ibindi, aho byombi bifite amanota 9%.
Ku rwego rw’Isi, impuzandengo y’amanota ya CPI ni 42%, aho raporo igaragaza ko ibihugu 122 muri 182 byakoreweho ubushakashatsi bifite amanota ari munsi ya 50%, bigaragaza ko ruswa ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *