AFSF yizihiza imyaka 20 yitezweho guhindura no guteza imbere ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika.

Kuva ku wa Kane tariki 02 kugeza ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2026; i Kigali mu Rwanda harimo kubera inama itegura iy’Ihuriro Nyafurika ryiga ku bijyanye n’Ibiribwa (Africa Food Systems Forum-AFSF) yaryo ya 20 iteganijwe muri Nzeri uyu mwaka wa 2026, izanahurirana no kwizihiza imyaka 20 ishize iri huriro rifasha mu guhindura no guteza imbere ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika.

Mu myaka 20 ishize, iri huriro ryahuje abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu birenga 100, ritegura inama zirenga 3.000, ndetse rifasha kugaragaza amahirwe y’ishoramari arenga miliyari 200 z’amadolari y’Amerika atangwa n’ibihugu n’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs).

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu buhinzi n’ibiribwa: guhanga imirimo, kugaburira ibihugu, no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo“; ije mu gihe gikomeye kuri Afurika, aho ibihugu biri gutangira indi myaka icumi ishingiye kuri gahunda ya CAADP (Comprehensive Africa Agriculture Development Programme), ndetse bikarushaho gushaka uburyo bwo gukusanya ishoramari rinini binyuze mu buryo bushya nka NAFA (New African Financial Architecture).

Iyi nama izibanda ku gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe, igamije kubona ibisubizo bifatika binyuze mu kongera ishoramari, gushimangira ubufatanye, no kunoza uburyo bwo kubazwa inshingano.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yagize ati “Iyi nsanganyamatsiko ije mu gihe gikwiye cyane. Mu gihe inkunga zituruka hanze zigenda zigabanuka, ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi bikaba bihindagurika, ndetse n’imyenda ibihugu bifite ikiyongera, Afurika ntishobora gukomeza gufata ishoramari mu rwego rw’ibiribwa nk’icy’ibanze nyuma y’ibindi. Ishoramari mu biribwa rigomba kuba ku isonga.”

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi w’u Rwanda, Dr Telesphore Ndabamenye, asanga ishoramari mu biribwa rigomba kuba ku isonga.

Iyi nama izwi nk’urubuga rukomeye ku Isi mu bijyanye n’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika, izahuza abantu barenga 4,500 barimo abakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, abafatanyabikorwa mu iterambere, ndetse n’abashya mu guhanga udushya.

Kuva yatangira, AFSF yavuye ku kuba inama yibanda ku ishoramari mu buhinzi gusa, ihinduka urubuga mpuzamahanga rukomeye rugira uruhare mu gushyiraho politiki, ubufatanye, n’imari byo guteza imbere ubuhinzi n’ibiribwa.

Umuyobozi Mukuru wa AFSF, Amath Pathe Sene, yavuze ko “Iyi nama ya 20 ni intambwe ikomeye kandi inerekana uburemere bw’ibi bibazo Afurika ihanganye nabyo. Mu myaka 20 ishize, twashoboye kubaka urubuga ruhuza abafatanyabikorwa bakwiye, ariko ibibazo dufite ubu bisaba impinduka nini mu mikorere. Afurika ifite umutungo, ubumenyi n’abantu bashoboye; igikenewe ni uguhuza neza politiki n’ishoramari, kongera ubufatanye, no kuva mu magambo tujya mu bikorwa bifatika ku rwego runini.”

Umuyobozi Mukuru wa AFSF, Amath Pathe Sene, avuga ko mu myaka 20 bashoboye kubaka urubuga rw’abafatanyabikorwa, ubu bakeneye guhuza politiki n’ishoramari.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AFSF Partners, Hailemariam Desalegn, yongeyeho ati “Mu gihe twizihiza imyaka 20, tugomba kumenya ko icyiciro gikurikiyeho kizashingira ku gushyira mu bikorwa ibyemezo. Dufite gahunda, dufite ubumenyi, kandi hari imbaraga zigenda ziyongera. Icy’ingenzi ubu ni ugushyira mu bikorwa politiki mu buryo buhoraho, guteza imbere aho ishoramari rikorerwa, no gukurura imari ya leta n’iy’abikorera. Iyi nama ni urubuga rukomeye rwo guhuza inzego zitandukanye ku bisubizo bifatika.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AFSF Partners, Hailemariam Desalegn, asanga iyi nama ni urubuga rukomeye rwo guhuza inzego zitandukanye ku bisubizo bifatika.”

Perezida wa AGRA, Alice Ruhweza, na we yavuze ko “Inama izabera i Kigali muri Nzeri igomba gutandukana n’izabanje. Tugomba kuza dufite gahunda zisobanutse zo gushyira mu bikorwa, inzira zigaragara zo kugera ku ntego, ndetse n’ubushake bwo gutanga ibisubizo bipimika. AGRA yiyemeje gukorana n’abandi kugira ngo ibyemezo bizafatirwa i Kigali bikurikiranwe, bipimwe, kandi bishyirwe mu bikorwa.”

Perezida wa AGRA, Alice Ruhweza, avuga ko ibyemezo bizafatirwa i Kigali bigomba gushyirwa mu bikorwa.

AFSF 2026 izagaragaramo ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru birimo iby’abaminisitiri, iby’ishoramari, ndetse hanagaragazwe udushya n’amahirwe ku rubyiruko n’ibigo bito n’ibiciriritse mu gukora ubuhinzi kugira ngo bahure n’abashoramari.

Mu gihe Afurika ihanganye n’ibibazo birimo ubuke bw’ibiribwa bikeneye kwiyongera, ihindagurika ry’ikirere, ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage, biteganyijwe ko iri huriro rizagira uruhare rukomeye mu cyiciro gikurikira cyo guteza imbere ubuhinzi n’ibiribwa ku mugabane, rishingiye ku buyobozi bw’Abanyafurika, ubufatanye no kongera ishoramari.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *