Mu gihe mu Rwanda hagiye kubera imikino y’Irushanwa Nyafurika ry’Amakipe y’Abagabo mu Mukino wa Volleyball (CAVB Men’s Club Championship); abasifuzi mpuzamahanga batatu b’abanyarwanda nibo bazagaragara muri iyi mikino iteganijwe gutangira tariki 22 Mata ikazasozwa ku ya 02 Gicurasi 2026.
Ni imikino igiye guhuza amakipe agera kuri 30 aturuka mu bihugu 17 bitandukanye by’umugabane wa Afurika; aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe ane arimo APR VC ari nayo yakiriye iri rushanwa ry’uyu mwaka, Police VC, Kepler VC ndetse na REG VC yemerewe ku munota wa nyuma.
Amakuru yizewe avuga ko mu basifuzi mpuzamahanga bazifashishwa muri iyi mikino, barimo batatu b’abanyarwanda aribo Alphonse Ndayisaba, Faustin Nsangamahoro na Emmanuel Havugimana uherutse kuzamurwa ku rwego mpuzamahanga.
Ni imikino biteganijwe ko izabera muri BK Arena no muri Petit Stade i Remera; aho kwinjira ku mikino izabera muri BK Arena bizaba ari ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (15.000Frw) muri CIP, ibihumbi icumi (10.000Frw) muri VIP ndetse n’ibihumbi bitatu (3.000Frw) ahasigaye hose unyuze kuri ticqet.rw, ni mu gihe kwinjira muri Petit Stade bizaba ari bitatu gusa (3.000Frw) unyuze kuri sportspass.rw no kuri *939*3*2#.
CAVB Men’s Club Championship yatangiye gukinwa mu 1980, aho amakipe yo muri Afurika y’Amajyaruguru ari yo akunze kuyiharira cyane cyane ayo mu bihugu bya Misiri na Tunisia; aho ikipe ya Al Ahly SC ari yo ifite ibikombe byinshi kurusha izindi mu mateka yayo kuko imaze kuyegukana inshuro 16, CS Sfaxien yo muri Tunisia iyifite inshuro 6 mu gihe andi makipe akomeye nka Zamalek SC na Espérance Sportive de Tunis na yo amaze kuyitwara inshuro eshanu.
Muri rusange, iri rushanwa kandi rimaze gukinwa inshuro 46; aho kuva 1983 rikinwa buri mwaka uretse mu 2020 ritabaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari gihangayikishije Isi, ariko nyuma riza gukomeza; aho amakipe yo mu gihugu cya Misiri amaze kuryegukana inshuro 22, ayo muri Tunisia inshuro 17, Algeria baritwara gatatu ndetse na Libya irifite inshuro imwe ubwo ryatwarwaga na Asswehly SC iheruka iry’umwaka ushize wa 2025.






