Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku bivugwa ko hari abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) basaba abanyeshuri ko bakorana imibonano mpuzabitsina kugira ngo babahe amanota, mu gihe ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda nabwo buvuga ko hari ingamba zisanzwe zihari, kandi ko barimo gukorana n’inzobere ngo hamenyekane ukuri.
Iri perereza ryatangiye nyuma y’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, busaba RIB gukurikirana ibi bivugwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yavuze ko kugeza ubu uru rwego rutari rwakiriye ikirego cyanditse kijyanye n’ibi birego, ariko ko rwamaze kuvugana n’uwatanze amakuru kugira ngo rubone ibisobanuro byarufasha mu iperereza.
Yagize ati “RIB yavuganye n’uwatanze amakuru kugira ngo ibone ibindi bisobanuro bizafasha mu iperereza. Iki kibazo kiri gukorwaho iperereza.”
Yasabye umuntu wese waba yarahuye n’iki kibazo, uwaba yarakiboneye cyangwa ufite amakuru ashobora gufasha mu kugikurikirana, kuyageza kuri RIB.
Ibyo birego byateje impaka ku mutekano w’abanyeshuri
Ibi birego byatangiye kumenyekana nyuma y’ubutumwa bw’umuntu utaratangaje umwirondoro we ku rubuga rwa X, wavugaga ko hari abarimu basaba abanyeshuri ko bakorana imibonano mpuzabitsina kugira ngo babahe amanota.
Ibi byakuruye impaka n’ibiganiro ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mashuri makuru na za Kaminuza, ndetse n’imbogamizi abanyeshuri bashobora guhura na zo mu gihe bashaka gutanga amakuru ku myitwarire idakwiye y’abantu bafite ububasha kuri bo.
Muri ibyo biganiro hagaragayemo Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, umunyamakuru Scovia Mutesi n’abaharanira uburenganzira bw’abagore barimo Sylvie Nsanga, Nacelle Olga, n’abandi.
Mu ntangiriro, Kabagambe yagaragaje gushidikanya ku kuri kw’ibyo birego, agaragaza ko bigoye kubyemeza mu gihe uwabitanze atagaragaje umwirondoro we, kandi ko bikwiye kubanza kugenzurwa.
Ibiganiro yagiranye na Mutesi ndetse n’abo baharanira uburenganzira bw’abagore byatumye bamwe banenga uburyo Kaminuza y’u Rwanda yitwaye kuri iki kibazo; nyuma aza gusaba imbabazi.
Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko iri gukorana n’inzego zibifitiye ubushobozi
Mu gusubiza ibibazo byabajijwe kuri ibi birego, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Muganga Kayihura, yavuze ko iyi kaminuza iri gukorana n’ibigo by’inzobere kugira ngo hamenyekane ukuri, abarenganye barindwe kandi hafatwe ingamba ku bazagaragarwaho uruhare muri ibi byaha.
Dr Kayihura yavuze ko politiki ya kaminuza ijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurwanya ruswa, ndetse n’amabwiriza agenga ibizamini n’itangwa ry’amanota, biha abanyeshuri uburyo bwo gutanga ibibazo n’ibirego ku manota bahawe cyangwa ku myitwarire idakwiye.
Yasobanuye ko Kaminuza y’u Rwanda ifite uburyo bwo kwakira amakuru atangwa n’abagaragaza amakosa (whistleblowing) mu mashami no mu mashuri makuru biyigize, anongeraho ko hari n’izindi nzego zifatanya na kaminuza zishobora gutanga ubufasha mu gihe ikibazo kirenze ubushobozi bwayo.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko kimwe mu byo kaminuza ishyize imbere ari ukumenya neza ko abanyeshuri, cyane cyane ababa bakinjira muri kaminuza, bamenya aho batangira amakuru ku myitwarire idakwiye n’uburyo bwo kurindwa; asaba abanyeshuri kugaragaza icyuho bashobora kubona muri ubwo buryo bwo gutanga amakuru no gukoresha inzira z’ibanga zashyizweho.

RIB yasabye abafite amakuru kuyatanga
RIB yasabye umuntu wese ufite amakuru afatika ku bantu basaba cyangwa bahatira abanyeshuri kubakorera imibonano mpuzabitsina kugira ngo babahe amanota, babaheamahirwe yihariye cyangwa izindi nyungu zidakwiye, kuyageza kuri uru rwego banyuze kuri aderesi ya email: info@rib.gov.rw.
RIB yatangaje kandi ko umuntu ashobora gutanga amakuru atagaragaje umwirondoro we cyangwa akawugaragaza.
Dr Thierry B. Murangira yavuze ko abatanga amakuru ku byaha bafite uburenganzira bwo kurindwa ibikorwa byo kubihimuraho, hashingiwe ku Itegeko No 44bis/2017 ryo ku wa 6 Nzeri 2017, ryerekeye kurengera abatanga amakuru ku byaha.
Yavuze ko RIB izasuzuma amakuru yizewe mu buryo bw’umwuga, butabogamye kandi bukurikije amategeko.
Iperereza rikomeje rigamije kumenya ukuri ku bivugwa no kureba niba hari abantu bagize uruhare muri ibyo bikorwa, kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye hakurikijwe amategeko.
