Adel Amrouche wareze u Rwanda muri FIFA ntiyazize umusaruro muke

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryashyize umucyo ku kibazo cya Adel Amrouche wahoze atoza Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) wareze u Rwanda muri FIFA; aho avuga ko yirukanywe binyuranyije n’amategeko, na cyane ko atazize umusaruro mucye nk’uko bivugwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyerekanywemo Umutoza mushya w’Amavubi, Stephane Constantine kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Werurwe ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, Perezida w’iri shyirahamwe, Shema Fabrice yahishuye ko uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo (Amavubi) umunya Algeria Adel Amrouche aherutse kurega u Rwanda, ariko ko nta kosa bakoze.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yashimangiye ko biteguye gutanga ubusobanuro bwose kubo bireba (aho yaregeye u Rwanda) kandi ko batamwirukanye batisunze amategeko nkuko Amrouche abivuga ndetse ko batanamujijije umusaruro mucye.

Ati “Adel Amrouche yaratureze kandi twiteguye kuburana, dufite abanyamategeko biteguye, ntabwo twakora ikosa ryo kwirukana umutoza tutisunze icyo amategeko ateganya, yewe nta n’ubwo Adel Amrouche yazize umusaruro mucye, ahubwo hari ibindi byari mu masezerano atubahirije duhitamo gutandukana nawe.”

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, avuga ko Adel Amrouche atazize umusaruro muke!

Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri, kuva icyo gihe atsinda umukino umwe gusa wa Zimbabwe muri Nzeri, ni mu gihe yatandukanye n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) tariki ya 14 Mutarama 2026, nyuma y’umwaka umwe gusa ahawe izo nshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *