Gatsibo: Mukondo w’inyana yangije imyaka yari ihinze kuri hegitari 416 muri 2026 A

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2026 A, udukoko tuzwi nk’umukondo w’inyana twangije hegitari 416 z’imyaka, abaturage basabwa gukoresha ifumbire iboze neza.

Mukondo w’inyana ni tumwe mu dukoko ubusanzwe tuzwi nk’inshuti z’abahinzi ariko mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2026 A twibasiye imyaka y’abaturage bamwe tubateza igihombo kinini; mu bihingwa birimo ibirayi, imyumbati n’ibishyimbo cyane cyane tukabirya bikiri bito.

Mukondo w’inyana ni udukoko twibasira ibihingwa nk’ibirayi, imyumbati n’ibishyimbo bikiri bito.

Niyondeba Valentine, utuye mu Kagari ka Nabicwamba, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko babangamiwe n’utu dukoko twa mukondo w’inyana kuko ngo duhera mu mizi turya imyaka baba bahinze bagasaba ko hari icyakorwa ngo ducike.

Ati “Iyo igihembwe cy’ihinga gitangiye tugatunganya ubutaka dutera imbuto zimwe ntizimere, akenshi zimera iyo twabanje kuzihungiza imiti, hari n’izimera mukondo w’inyana ikajya mu mizi ukabona imyaka ishize mu murima usigaye wonyine, biratubangamiye cyane kuko iyo uhinze ntusarure biba bibabaje.’’

Undi muturage yagize ati “Mukondo w’inyana itumereye nabi, mu butaka usanga irimo ari nyinshi, iyo uteyemo igihingwa usanga yarakiriye ntikimere, turasaba ko twabona imiti yakwica utwo dukoko, ahantu wagakuye imifuka itanu n’umwe ntuvamo kuko tuba ari twinshi cyane, abashinzwe ubuhinzi batubwira ko batari babona imiti turasaba Leta ko yadufasha kubona imiti.’’

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo, Nsigayehe Erneste, yavuze ko aka gakoko kahoze ari inshuti y’abahinzi ariko ko mu gihembwe cy’ihinga gishize kabaye ikibazo ku buryo hegitari zirenga 400 zangiritse.

Ati “Mu gihembwe cya mbere cya 2026 A mukondo w’inyana yangije ubuso bugera kuri hegitari 416, ubu rero muri iki gihembwe cya 2026 B ntabwo abahinzi baragaragaza iki kibazo ariko nta n’umuti uraboneka biracyari mu buryo bw’ubushakashatsi. RAB iracyabukora ngo haboneke igisubizo kirambye.’’

Umuyobozi wa RAB mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, Kayumba John, yavuze ko igisubizo gihari kuri mukondo w’inyana harimo gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire iboze neza, kuko abahinzi benshi muri iki gihe bakoresha ifumbire itaboze, bigakurura mukondo w’inyana.

Ati “Uburyo bwa mbere ni ugukoresha ifumbire y’imborera iboze neza, icya kabiri hari imiti turi kugerageza gusiga imbuto hanyuma ikaba yabasha kumera noneho iyo gikomeye ntabwo ikirya, ubundi buryo ni ugufata ibintu wahase ukabishyira hejuru y’ubutaka zikaza kurya bya bigorigori ukaba wabiyora ukabigabanya.’’

Ni mu gihe kandi Kayumba yasabye abahinzi kumenya ubutaka burimo mukondo w’inyana bakirinda kubuhingaho ibintu biribwa nazo birimo ibishyimbo, ibirayi n’ibindi byoroshye.

Akarere ka Gatsibo gatangaza ko gafite ibyanya by’ubuhinzi bigari ibizwi nka FOBASI 403 byitezweho kubafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi cyane cyane ku bihingwa birimo ibigori, soya ndetse n’ibishyimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *