Uwitwa Sibomana w’imyaka 27, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo gufatanwa inkoko yibye arimo azigurisha mu isoko rya Bushenge, banamusatse ngo barebe niba nta kindi yaba yibye bamusangana udupfunyika 15 tw’urumogi.
Umwe mu bari mu isoko rya Bushenge byabereyemo yavuze ko izi nkoko uwo musore yari yazibye umuturage wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, atoboye inzu aho zabaga, atwara inkoko 8, afatanwa 2 azigurisha muri iryo soko.
Yagize ati “Ubwo yari ari mu isoko rya Bushenge azigurisha, yasanganywe 2 gusa. Nyirazo wazibwe yazengurutse isoko ashaka ko zaba zirimo, avuga ko uwazibye yatoboye inzu zabagamo akiba 8, akibivuga aba abonye uwo musore ari kugurisha izo 2 abona ni ize, abaturage batangira gushungera, bamubaza neza.”
Yakomeje agira ati ’’Bakibimubaza neza, banamubaza ibyangombwa, banamwatse igikapu yari afite bagisatse, bareba niba nta bindi yibye akabizana kubigurisha, bamusangana udupfunyika 15 tw’urumogi, nyir’inkoko atwara izo 2, anasabwa gutanga ikirego kuri RIB ngo harebwe niba n’izo zindi zaboneka, umusore abaturage bamwuriza moto, bamujyana kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi.”
Mugenzi we usanzwe acuruza inkoko mu isoko rya Bushenge yavuze ko uyu musore bari babonye bwa mbere muri iri soko ry’inkoko babanje kutamushira amakenga babonye azigurisha make cyane ugereranyije n’igiciro zigezeho ubu bakeka ko zibwe.
Ati: “Tukibivuga ni bwo twabonye uza avuga ko yibwe inkoko, agakeka ko zaba zazanywe muri iryo soko, bihuje n’uko hari n’izindi zijya zihafatirwa ahita avuga ko izo abonanye uwo musore ari ize. Twatunguwe no kumusangana n’urumogi asatswe, ni bwo bahise bamujyana kuri sitasiyo ya RIB i Shangi. Byaduhaye isomo ryo kujya tugirira amakenga abaje bagurisha inkoko tutabazi, byaba ngombwa tukaba twababaza aho bazikuye.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure yahamirije Imvaho Nshya aya makuru agira ati “Ni byo koko, Sibomana w’imyaka 27, yafashwe afite udupfunyika 15 tw’urumogi, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bamushinja ko acuruza ibiyobyabwenge. Ikindi kandi, ubwo yafatwaga yanasanganywe inkoko 2 bivugwa ko yari yibye amaze gutobora inzu y’umuturage.’’

Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye afatwa, anibutsa ko umutekano ari inshingano za buri wese, dore ko ngo uko buri muturage agira uruhare mu gukumira ibyaha, ari nako Umudugudu, Umurenge n’Igihugu bigira amahoro.