Aston Villa na ‘Visit Rwanda’ mu masezerano atandukanye y’ayigeze kubaho

Binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ u Rwanda n’ikipe ya Aston Villa ikina muri Shampiyona yo mu Bwongereza ikanatwara igikombe cya Europa, byasinye amasezerano y’imikoranire mu kwamamaza iyi gahunda (Visit Rwanda), afite agaciro k’agera kuri miliyoni 20 z’ama-Pound; ni ukuvuga arenga miliyari 39.5Frw ku mwaka.

Aya masezerano avuga ko amakipe yose ya Aston Villa azajya yambara Visit Rwanda imbere mu gatuza, mu gihe iyi kipe ivuga ko ari amwe mu masezerano akomeye ibashije kugirana n’umuterankunga.

Ibinyujije ku rubuga rwayo, ikipe ya Aston Villa yavuze ko yishimiye gutangaza Visit Rwanda nk’umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe, umufatanyabikorwa wemewe mu bukerarugendo kandi ko ari we wemerewe kujya agurisha ikawa.

Iyi kipe ivuga ko ikirango cya Visit Rwanda kizagaragara imbere mu gatuza ku myambaro y’amakipe yose iy’abagabo, iy’abagore n’ay’amashuri yigisha umupira y’iyi kipe, ndetse n’ahandi hantu h’ingenzi hari ibikorwa byayo.

U Rwanda nka hamwe mu hantu hakomeye mu bukerarugendo, no kureshya ahantu bashaka gushora imari mu bucuruzi, ishoramari, kwakira ibirori bikomeye na siporo, impande zombi zizanafatanya mu bikorwa bitandukanye byibanda ku mupira w’amaguru, ubutoza ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza, mu kuzamura ubunyamwuga.

Perezida w’ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, yagize ati “Ubu ni ubufatanye bushimishije cyane kuri Aston Villa Football Club, kandi ni ikimenyetso cy’uko iyi kipe ikomeje kwaguka no gukura ku isoko mpuzamahanga.”

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau (RCB), Janet Karemera, yagize ati “Ubu bufatanye ni ikimenyetso gikomeye cy’icyifuzo cy’u Rwanda cyo gukurura abantu ku Isi, binyuze muri imwe mu mbuga zikomeye ku Isi, no gushyira igihugu cyacu mu mwanya w’ahantu ho gusura, gushora imari no gukorera ubucuruzi.”

Kugeza ubu gahunda ya Visit Rwanda ikorana n’amakipe akomeye i Burayi nka Paris Saint-Germain mu Bufaransa na Atletico Madrid muri Espagne, ariko izi zo zambara Visit Rwanda ku kaboko; bivuze ko aya ya Aston Villa atandukanye kuko izajya yambarwa imbere mu gatuza.

‘Visit Rwanda’ yatangiranye n’ikipe ya Arsenal bivugwa ko u Rwanda ruyiha miliyoni 10 z’ama-Pounds buri mwaka, gusa impande zombi zayahagaritse ku bwumvikane; ni mu gihe kandi u Rwanda rwanagiranaga aya masezerano na Bayer Munich yo mu Budage; gusa hari ababona ko u Rwanda rurimo kwamamaza igihugu no kureshya abashoramari, abandi bakabona ko rupfusha ubusa amafaranga yagafashije benshi mu baturage barwo bagikeneye gutera imbere.

Amakipe yose ya Aston Villa azajya yambara ‘Visit Rwanda’ imbere mu gatuza, bitandukanye n’ayayambaraga ku kaboko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *