Rwanda: Ibiciro by’ibiribwa bikomeje gutumbagira, izamuka ryageze kuri 19,5% mu mijyi mu cyaro biratumbagira

Ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi yo mu Rwanda byazamutseho 19,5% mu Ukwakira 2026, ugereranyije n’ukwezi nk’uku k’umwaka ushize wa 2025, nk’uko bigaragazwa na raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), inavuga ko mu bice by’icyaro byakabije kuzamuka.

Iki gipimo cy’izamuka ry’ibiciro cyavuye kuri 17,2% cyari cyagezweho muri Nzeri 2026, ahanini bitewe n’izamuka rikomeje kugaragara ku biciro by’ibiribwa.

Imibare yashyizwe ahagaragara na NISR ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, igaragaza ko ibiciro byazamutseho 3,3% hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026, mu gihe muri Nzeri byari byazamutseho 2,7%.

Ibiribwa ni byo byatumye ibiciro bizamuka cyane

Ibiribwa n’ibinyobwa bitarimo inzoga ni byo byagize uruhare runini mu izamuka ry’ibiciro mu kwezi k’Ukwakira. Ibiciro muri iri tsinda byazamutseho 7,8% ugereranyije na Nzeri, mu gihe ku mwaka byari byazamutseho 28,9%.

Imboga ni zimwe mu byazamutseho ibiciro cyane, aho byiyongereyeho 56,4% ugereranyije n’Ukwakira 2025, ndetse byiyongeraho 16,5% mu kwezi kumwe gusa.

Iri zamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rigaragarira no mu ruhare byagize ku izamuka rusange ry’ibiciro mu mijyi. Ibiribwa n’ibinyobwa bitarimo inzoga byagize uruhare rwa amanota 2,8 ku izamuka rusange rya 3,3% ryagaragaye mu Kigereranyo cy’Ibiciro ku Muguzi (CPI) mu mijyi.

Mu bindi byiciro, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 14,2% mu mwaka, mu gihe iby’ubwikorezi byazamutseho 22,4%.

Gusa, ibiciro by’ubwikorezi byagabanutseho gato, ku kigero cya 0,1% hagati ya Nzeri n’Ukwakira. Naho ibiciro bijyanye n’amazu byazamutseho 0,5% muri icyo gihe.

Ibiciro muri resitora n’amahoteli na byo byakomeje kuzamuka, aho byiyongereyeho 20,6% mu mwaka, ndetse na 2,7% mu kwezi kumwe.

Mu bindi byiciro, ibiciro by’imyambaro n’inkweto byazamutseho 5,9% mu mwaka, naho iby’uburezi bizamukaho 8,6%. Ubuzima ni cyo cyiciro cyagize izamuka rito kurusha ibindi byiciro by’ingenzi, aho ibiciro byiyongereyeho 1,2%.

Mu cyaro izamuka ry’ibiciro ryarakabije

Raporo ya NISR igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ryari hejuru cyane mu cyaro ugereranyije no mu mijyi.

Mu Ukwakira 2026, ibiciro mu cyaro byazamutseho 31,3% ugereranyije n’ukwezi nk’uku k’umwaka ushize, bivuye kuri 22% byari byagezweho muri Nzeri.

Ku rwego rw’ukwezi kumwe, izamuka ry’ibiciro mu cyaro ryageze kuri 8,6%, rivuye kuri 6,5% muri Nzeri.

Ku rwego rw’igihugu hose, hakomatanyijwe ibiciro byo mu mijyi no mu cyaro, izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 26,5% ugereranyije n’Ukwakira 2025, naho ugereranyije na Nzeri 2026 byiyongeraho 6,5%.

Ibiribwa na byo byagize uruhare rukomeye muri iri zamuka ry’ibiciro mu cyaro. Ibiribwa n’ibinyobwa bitarimo inzoga byazamutseho 43,5% mu mwaka, na 13,6% mu kwezi kumwe.

Imboga zo zazamutseho 65,7% ugereranyije n’Ukwakira umwaka ushize, ndetse na 18,5% ugereranyije na Nzeri 2026.

Ibikomoka mu Rwanda bizamukaho ibiciro kurusha ibyatumijwe mu mahanga

Raporo ya NISR kandi igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byazamutse ku muvuduko uruta uw’ibitumizwa mu mahanga.

Igipimo cy’ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu cyazamutseho 22,8% mu mwaka, na 4,3% hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026.

Ku rundi ruhande, ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutseho 9,5% mu mwaka, ariko bigabanukaho 0,1% hagati ya Nzeri n’Ukwakira.

Ibicuruzwa bishya ni byo byagize izamuka rikomeye kurusha ibindi muri ibi bipimo, aho ibiciro byabyo byazamutseho 39,9% mu mwaka. Mu kwezi k’Ukwakira gusa, byiyongeraho 11,1%.

Ibiciro by’ingufu na byo byazamutseho 36,3% mu mwaka, nubwo izamuka ryabyo mu kwezi kumwe ryari rito, ringana na 0,1%.

Hagati aho, igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ridashingiye ku bicuruzwa bishya n’ingufu, gifasha kureba uko ibiciro by’igihe kirekire bihinduka, cyazamutseho 11,5% mu mwaka na 0,8% mu kwezi.

Impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro mu mijyi

NISR igaragaza ko impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro mu mijyi mu mezi 12, kuva mu Ukwakira 2025 kugeza mu Ukwakira 2026, yari 12,5%.

Naho impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ridashyizemo ibicuruzwa bishya n’ingufu muri icyo gihe yari 10,7%.

Iyi mibare igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa, cyane cyane imboga, bikomeje kugira uruhare rukomeye mu izamuka ry’ibiciro mu Rwanda, by’umwihariko mu cyaro, aho izamuka ryabaye rinini kurushaho ugereranyije n’iryagaragaye mu mijyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *