U Rwanda ruzakira Africa Grand Prix Formula 1 imyaka 10 uhereye mu 2030

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka, FIA, ryemeje ko u Rwanda ruzakira Grand Prix mu ntangiro za 2030 mu gihe cy’imyaka 10, irushanwa rizaba ryitwa Africa Grand Prix, rizajya riba ku bufatanye na Visit Rwanda.

African Grand Prix igiye kuba isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 zibera ku migabane itandukanye y’Isi, aho iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

Ikibuga kizakinirwaho iyi mikino, kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y’Ikibuga cy’Indege.

Kwemeza u Rwanda nk’igihugu kigiye kwakira African Grand Prix, byabereye muri BK Arena ku wa Kabiri, tariki 12 Ukwakira 2026, aho Perezida Kagame akaba ari umwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye iki gikorwa.

Ni mu muhango wasinyiwemo amasezerano y’imyaka 10 yo kugarura ku Mugabane wa Afurika Shampiyona y’Isi y’amasiganwa y’imodoka ya Formula 1, ategurwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA).

Ni intambwe ikomeye mu mateka ya Formula 1, kuko aya marushanwa agiye kongera kubera ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993.

Kugarura amasiganwa ya Formula 1 muri Afurika ni icyifuzo cyari kimaze igihe kirekire, na nyuma y’aho mu mpera za 2024, Perezida Kagame atanze kandidatire y’u Rwanda yo kuyakira.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere isiganwa ry’imodoka ku mugabane wa Afurika.

Ati “Uyu munsi, nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwishimiye kandi rufite amatsiko yo kugira uruhare muri uru rugendo ruzahindura uburyo Afurika ibonwa mu ruhando rwa siporo ku Isi.”

Aya masezerano y’igihe kirekire ateganya ko isiganwa rya mbere rya Formula 1 mu Rwanda rizaba nyuma yo kurangiza kubaka ikibuga cyihariye cy’amasiganwa y’imodoka mu Karere ka Bugesera; biteganyijwe ko kizaba cyuzuye mu ntangiriro za 2030.

Ni ikibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA) ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1, ari na rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.

Uyu mushinga uri muri gahunda ngari iyobowe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), igamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ibikorwaremezo n’ubucuruzi.

Ikibuga kizubakwa mu bilometero bigera kuri 40 mu majyepfo y’Umujyi wa Kigali, hafi y’ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya mu Bugesera.

Imiterere yacyo izashingira ku miterere karemano y’aho kizubakwa, ku buryo imihanda izakoreshwa mu masiganwa izajya inyura ahantu hari ubutumburuke butandukanye.

Ibi bizatuma abapilote b’imodoka bahura n’imbogamizi zidasanzwe mu gihe cy’amasiganwa, ari na ko abakunzi b’uyu mukino bazaba bafite ahantu heza ho gukurikiranira uko imodoka zisiganwa.

Biteganyijwe ko kizajya cyakira andi marushanwa mpuzamahanga y’imodoka, ibirori bikomeye, inama n’ibikorwa by’imyidagaduro; bikazafasha gukurura ishoramari, guteza imbere ubucuruzi no kuzamura ubukungu bw’akarere mu gihe kirekire.

Aya masezerano asinywe nyuma y’imyaka myinshi y’ibiganiro n’ubufatanye, hagamijwe gushyiraho urufatiro rukomeye no kubona umufatanyabikorwa ukwiriye, kugira ngo hategurwe isiganwa rya Grand Prix riri ku rwego mpuzamahanga, rizagenda neza kandi rifite inyungu zirambye ku bisekuru bizaza.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byari byatanze kandidatire yo kwakira iri siganwa, mu bindi birimo Afurika y’Epfo. Rumaze igihe rushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere siporo, ndetse rwakiriye amarushanwa akomeye arimo Shampiyona y’Isi y’Amagare, Shampiyona ya Basketball muri Afurika, BAL n’andi.

Rwakiriye kandi Inama y’Inteko rusange ya FIFA yo mu 2023 ndetse n’Inteko Rusange ya FIA n’umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA byabaye mu 2024.

Isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, rizaterwa inkunga na Visit Rwanda, rifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cya siporo, ubukerarugendo, udushya n’ubucuruzi kizwi ku rwego mpuzamahanga.

Ikibuga kizubakwa kizakinirwaho Africa Grand Prix kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y’ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

.

Ivomo: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *