Abadepite banenze RGB ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo byayo, basaba koroshya iby’amadini n’amatorero

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kugaragaza impinduka zifatika zituruka ku byifuzo n’inama rutanga, bibaza impamvu ibibazo rumaze igihe rugaragaza mu bushakashatsi no mu isuzuma ry’imikorere y’inzego bikomeza kutabonerwa ibisubizo, banasaba koroshya ibisabwa amadini n’amatorero.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubwo Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, yagezaga ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’urwo rwego mu mwaka wa 2025–2026.

Depite Christine Mukabunani yagaragaje impungenge ku kamaro k’ubushakashatsi RGB ikora, abaza niba koko bugira uruhare mu guhindura imikorere y’inzego no gukemura ibibazo by’abaturage.

Yashatse kumenya uburyo RGB igenzura ko abayobozi n’ibigo birebwa n’ibyavuye mu bushakashatsi bishyira mu bikorwa inama n’ibyifuzo biyikomokaho.

Yagize ati “Iyo ukoze ubushakashatsi ukagaragaza ibibazo bimwe buri gihe, ariko ntihagire igihinduka, ubwo se gukora ubwo bushakashatsi biba bimaze iki?”

Ibi bibazo byibanze ku buryo RGB ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo itanga, cyane cyane nyuma y’uko ubushakashatsi buheruka buzwi nka ‘Citizen Report Card’ bugaragaje ko uko abaturage banyurwa na serivisi bahabwa byagabanutse mu byiciro 15 kuri 16 byasuzumwe.

Ubushakashatsi bwo mu 2026, bwakorewe ku bantu 11.095, bugaragaza ko urwego rusange rw’ukunyurwa kw’abaturage rwageze kuri 73,8%, ruvuye kuri 76,7% mu mwaka wa 2025.

Depite Jean-Paul Munyandamutsa na we yabajije uburyo RGB igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’inama n’ibyifuzo itanga; asaba ko hakazwa igenzura ry’imbere mu bigo, komite zishinzwe igenzura zikagira imikorere myiza, ndetse n’abayobozi b’inzego bakarushaho kugaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo.

Depite Therence Kayigire yavuze ko igabanuka ry’ukunyurwa kw’abaturage mu byiciro byinshi bya serivisi risaba ko RGB n’inzego bireba bagaragaza ingamba zisobanutse zo guhangana na ryo.

Yagize ati “Iyo urebye uko abaturage banyurwa na serivisi bahabwa, usanga mu byiciro 16 byasuzumwe, 15 byaragabanutse.”

Yasabye kumenya ingamba zafasha guhindura iyo mibare, kugira ngo abaturage bongere kunyurwa na serivisi bahabwa, anagaruka ku itandukaniro rigaragara mu mihigo n’imikorere y’uturere, atanga urugero rw’Akarere ka Burera, aho ukunyurwa kw’abaturage kwagabanutseho amanota agera ku 10 ku ijana.

RGB yahinduye uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo

Mu gusubiza ibibazo by’Abadepite, Dr Doris Uwicyeza Picard yemeye ko gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo RGB itanga bigira imbogamizi, cyane cyane iyo ikibazo gisaba ubufatanye bw’inzego nyinshi.

Yagize ati “Iyo ikibazo kireba urwego rumwe, kugikemura biroroha. Ariko iyo kireba inzego nyinshi, bisaba ko zikorana kandi zigahuza ibikorwa.”

Yasobanuye ko RGB iganira n’inzego bireba, ikazishishikariza gufatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragajwe.

Yongeyeho ko urwo rwego rwahinduye uburyo rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo, aho ubu rusaba inzego zitandukanye kujya zitanga amakuru ku ntambwe zimaze gutera mu gukemura ibibazo mu bihe bitandukanye, aho gutegereza raporo ya buri mwaka gusa.

Senateri Pelagie Uwera yabajije niba impinduka mu buryo ubushakashatsi bukorwamo zishobora kuba zaragize uruhare mu kugabanuka k’ukunyurwa kw’abaturage.

Yanagarutse ku kibazo cyo kumenya niba ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi za Leta ryaroroheje koko uburyo abaturage bazigeraho.

Mu kumusubiza, Dr Picard yavuze ko nta mpinduka zabaye mu buryo ubushakashatsi bwakozwemo cyangwa mu bibazo byabajijwe abaturage.

Ubuhinzi n’ubuzima ni byo byagaragayemo igabanuka rikomeye

Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko serivisi z’ubuhinzi ari zo zagize amanota make kurusha izindi, aho ukunyurwa kw’abaturage kwavuye kuri 70,6% mu mwaka wa 2025 kugera kuri 62% mu mwaka wa 2026.

Iri gabanuka ry’amanota 8,6 ni ryo rinini kurusha ayagaragaye mu bindi byiciro byose byasuzumwe.

Serivisi z’ubuzima na zo zagabanutseho amanota 7,5, ziva kuri 72,4% zigera kuri 64,9%.

Naho ukunyurwa n’imitangire ya serivisi zijyanye n’ubworozi kwavuye kuri 76,5% kugera kuri 71,4%.

Dr Uwicyeza yavuze ko mu bibazo abahinzi bagaragaje harimo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, indwara z’ibihingwa ndetse n’ibikoresho n’ibikorwaremezo bidahagije mu gufata neza no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi.

Kurengera abatishoboye ni cyo cyiciro cyonyine cyagaragayemo izamuka n’ubwo ryabaye rito, kuko amanota yavuye kuri 69,6% agera kuri 69,7%.

Umutekano wakomeje kuza ku isonga mu byiciro abaturage banyuzwe na byo kurusha ibindi, n’ubwo amanota yawo yagabanutseho gato akava kuri 92,1% agera kuri 91,5%.

Senateri John Bonds Bideri yagaragaje impungenge ku mikorere y’ubucuruzi mu Rwanda, agaragaza ko n’ubwo amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi agenda arushaho kunozwa, imikorere ya serivisi za Leta n’uburyo zitangwa bikomeje kugira amanota agabanuka.

Raporo igaragaza ko amanota y’u Rwanda mu rwego rw’amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi, hakurikijwe isuzuma rya Banki y’Isi rizwi nka ‘Business Ready’, yazamutse ava kuri 70,35% mu 2024 agera kuri 72,54% mu 2025; gusa ariko muri icyo gihe, amanota ajyanye na serivisi za Leta yagabanutse ava kuri 67,37% agera kuri 59,81%.

Naho amanota ajyanye n’imikorere inoze n’uburyo ibikorwa by’ubucuruzi bishyirwa mu bikorwa yagabanutse ava kuri 81,31% agera kuri 71,47%.

Iyi mibare igaragaza icyuho kiri hagati yo kunoza amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi no gutanga serivisi zinoze zifasha abashoramari n’abaturage gukora ibikorwa byabo mu buryo bworoshye.

Hasabwe koroshya ibisabwa amadini n’amatorero

Depite Jean-Claude Ntezimana yasabye ko ibisabwa amadini n’amatorero mu kubahiriza amabwiriza agenga ibikorwa byayo byarushaho koroshywa, hagendewe ku itandukaniro riri hagati y’imiterere y’imijyi n’icyaro.

Yavuze ko hari ibisabwa bidashobora gushyirwa mu bikorwa kimwe n’insengero zo mu mijyi n’iziri mu cyaro, bitewe n’imiterere y’aho ziherereye n’ubushobozi bwazo.

Yagize ati “Ntushobora gusaba urusengero ruri i Kigali kugira parikingi yakira imodoka 100, ngo unabisabe n’urusengero rwo mu cyaro, aho na pasiteri ashobora kugera ku rusengero ari kuri gare.”

Mu gusubiza, Uwicyeza yavuze ko ibisabwa bijyanye na parikingi n’ibipimo by’inyubako bigamije kurengera umutekano w’abasengera no korohereza inzego z’ubutabazi kugera ku nsengero mu gihe habaye ikibazo cyihutirwa.

Yongeyeho ko amabwiriza yashyizweho ateganya igihe cy’inzibacyuho gihabwa amadini n’amatorero kugira ngo abashe kuzuza ibisabwa.

Ibiganiro byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko byagaragaje ko hakiri ikibazo cyo guhuza ibyavuye mu bushakashatsi n’impinduka zifatika mu mibereho y’abaturage, ndetse n’akamaro ko gukomeza gukurikirana inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo bitangwa.

Abadepite basabye RGB kurushaho kunoza uburyo ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama itanga, kugira ngo ubushakashatsi ikora butagarukira ku kugaragaza ibibazo gusa, ahubwo bunafashe mu kubishakira ibisubizo birambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *