Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9.7%, ariko izamuka ry’ibiciro naryo rizamuka ryihuta rigera kuri 15.7% muri Kanama, bituma gucunga ihungabana ry’ibiciro bikomeza kuba kimwe mu bibazo by’ingenzi Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yitaho, n’ubwo urwego rw’imari rukomeje kugaragaza ubushobozi bwo guhangana n’iri hungabana.
Umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutseho 9.7% mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, aho izamuka ryagaragaye mu nzego zitandukanye zirimo inganda, serivisi n’ubuhinzi, aho ubwubatsi n’inganda ari zimwe mu nzego zagize uruhare runini muri iri zamuka.
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2026 na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, ubwo yatangazaga raporo ivuga ku Politiki y’Ifaranga ndetse n’ibyavuye muri Komite ishinzwe kubungabunga Ubudahungabana bw’Urwego rw’Imari.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwahuye n’ihungabana ritandukanye muri uyu mwaka, kuba GDP yarazamutseho 9.7% mu mezi atandatu ya mbere ari umusaruro ukomeye.
Ati: “Nubwo ubukungu bwacu bwahuye n’ihungabana muri uyu mwaka, izamuka rya GDP rya 9.7% mu mezi atandatu ya mbere ni rinini cyane.”

Iri zamuka rikomeye ry’ubukungu ryajyanye n’izamuka rikomeye ry’ibiciro, kuko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, izamuka rusange ry’ibiciro ryageraga ku kigereranyo cya 11.2%, rivuye kuri 7.3% ryariho mu mezi atandatu ya nyuma ya 2025.
Ibi byatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa n’ibikorwaremezo bitandukanye, birimo ibiribwa bitaratunganywa, ingufu n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi. Muri Kanama, izamuka rusange ry’ibiciro ryari rimaze kugera kuri 15.7%, nk’uko BNR yabitangaje.
Mu rwego rwo guhangana n’iri zamuka ry’ibiciro, BNR yakomeje gukaza politiki y’imari, aho yazamuye igipimo fatizo cy’inyungu cya Banki Nkuru (Central Bank Rate) kigera kuri 8.75% muri Kanama, nyuma y’izindi mpinduka zari zarakozwe muri uyu mwaka.
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, inyungu ku isoko ry’amabanki hagati yazo (interbank rate) yari ku kigereranyo cya 7.43%, ivuye kuri 6.54% mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.
BNR iteganya ko izamuka rusange ry’ibiciro rizakomeza kuba hejuru y’igipimo cyayo cyemewe kiri hagati ya 2% na 8% mu gice cya kabiri cya 2026. Icyakora, iteganya ko rizatangira kugabanuka mu 2027, uko ibiciro biterwa n’ibikenerwa mu gihugu bigenda bigabanyuka ndetse n’ingaruka z’ihungabana zabaye mbere zikagenda zishira.
BNR yavuze ko imihindagurikire mibi y’ikirere ndetse n’amakimbirane akomeje kuba mu Burasirazuba bwo Hagati ari bimwe mu bishobora gukomeza guteza ibyago ku izamuka ry’ubukungu n’ihindagurika ry’ibiciro; gusa ngo yiteguye gufata izindi ngamba igihe ibyago byo kuzamuka kw’ibiciro byaba bikomeje, mu rwego rwo gukomeza gutuma abaturage n’abashoramari bizera ko ibiciro bizasubira ku murongo, no gukumira ko izamuka ry’ibiciro ry’igihe gito rihinduka ikibazo gihoraho.
Urwego rw’imari rukomeje gukomera
Nubwo izamuka ry’ibiciro rikomeje gushyira igitutu ku bukungu, urwego rw’imari rwinjiye mu gice cya kabiri cy’umwaka rufite ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana, bitewe n’umutungo shingiro n’amafaranga yiteguye gukoreshwa birenze ibisabwa n’amategeko.
Amabanki yari afite igipimo cy’umutungo shingiro ugereranyije n’ibyago (Capital Adequacy Ratio) cya 22%, mu gihe igipimo cy’ubushobozi bwo kubona amafaranga ahagije mu gihe gito (Liquidity Coverage Ratio) cyari 279%.
Ku bigo by’imari iciriritse, ibyo bipimo byari 30% na 65%, mu gihe ibigo by’ubwishingizi na byo byakomeje kugira umutungo shingiro n’ubushobozi bwo kubona amafaranga biri hejuru y’ibipimo bisabwa n’amategeko.
Muri Kamena, umutungo wose w’urwego rw’imari wari ugeze kuri miliyari 17.5 z’amafaranga y’u Rwanda, wiyongereyeho 22.8% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Umutungo w’urwego rw’imari wari ugeze ku rugero rungana na 68% bya GDP, uvuye kuri 66% muri Kamena 2025. Ibi bigaragaza ko ibikorwa by’imari bikomeje kwaguka no kugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu.
Inguzanyo zakomeje kwiyongera
Inguzanyo zatanzwe n’ibigo by’imari na zo zakomeje kwiyongera, aho zazamutseho 22% zigera kuri miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
BNR yavuze ko ireme ry’inguzanyo zatanzwe n’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse ryakomeje kuba ryiza muri rusange, aho inguzanyo zifite ibibazo zakomeje kuba munsi y’igipimo ntarengwa cya 5% giteganywa n’amategeko.
Muri Kamena, amafaranga ibigo by’ubwishingizi byigenga byinjije mu bikorwa byo kwandika ubwishingizi yari ageze kuri miliyari 8.3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru na yo yazamutse igera kuri miliyari 457 z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongereyeho 51.7% ugereranyije na Kamena 2025.
Umuyobozi Mukuru muri BNR ushinzwe Umutekano w’Urwego rw’Imari, Bernard Nsengiyumva, yavuze ko izamuka ry’urwego rw’ubwiteganyirize bw’izabukuru ryatewe n’izamuka ry’imisanzu, ishoramari mu mutungo n’ubucuruzi ndetse no kunoza ikoranabuhanga n’imikorere.

Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga na byo byakomeje kwaguka.
Muri Nzeri, e-Kash yari ifite konti zikora zigera kuri miliyoni 10.3, kandi yari imaze gutunganya ibikorwa byo kwishyurana miliyoni 28.9. Kuva yatangira gukora, igipimo cy’ibikorwa byagenze neza cyari ku kigereranyo cya 97.8%.
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, agaciro k’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kageze ku rugero rungana na 341% bya GDP, kivuye kuri 321% mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje; ibi bigaragaza ko urwego rw’imari rw’u Rwanda rukomeje kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Imikoreshereze ya serivisi z’imari igeze kuri 96%
Imikoreshereze ya serivisi z’imari mu Rwanda igeze kuri 96%. Icyakora, Visi Guverineri wa BNR, Nick Barigye, yavuze ko intambwe ikurikira ari uguhindura kubona serivisi z’imari bikagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abazikoresha.
Yavuze ko ibi bizasaba kongera ubushobozi bw’abantu bwo gucunga neza imari yabo no guhangana n’ibibazo by’ubukungu, kwagura serivisi z’ubwishingizi n’inguzanyo, ndetse no gufasha abaturage kwitegura ihungabana ry’ubukungu rishobora kubaho mu gihe kiri imbere.
BNR kandi yagaragaje ko ihungabana ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga, kuba inguzanyo n’amafaranga abitswa byibanda ku bantu cyangwa inzego nke, kuba ishoramari ry’ibigo bitari amabanki ryibanda ahanini mu mitungo imwe, uburiganya ndetse n’ibyago by’ibitero by’ikoranabuhanga ari bimwe mu bibazo bigomba gukomeza kwitabwaho.

Gukomeza gukorana ni ingenzi ku izamuka rirambye
Umuhanga mu bukungu akaba na Chief economist muri BNR, Thierry Kalisa, yavuze ko ingamba za politiki n’imikoranire hagati y’inzego bizakomeza kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga icyizere ku cyerekezo cy’ubukungu.
Ibyo birimo gukomeza gukaza politiki y’imari, gufata ingamba za politiki y’ingengo y’imari zigamije gukemura ibibazo biterwa n’itangwa ry’ibicuruzwa, ndetse no kwiringira ko ihungabana rikomeye ry’ubukungu rizagenda rigabanuka.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko intego y’u Rwanda yo kuba igihugu kiri mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu bwo ku rwego rwo hagati ruri hejuru (upper-middle-income country) bitarenze mu 2035 izasaba igihugu kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana no gukomeza kuzamura ubukungu ku gipimo kirenga 9%, hakurikijwe Icyerekezo cya Kabiri cy’Igihugu cyo Kwihutisha Iterambere (NST2).
Ku ruhande rwe, Visi Guverineri Barigye yavuze ko gukomeza uyu muvuduko w’iterambere mu gihe hagamijwe kurinda umutekano w’ubukungu bizasaba ubufatanye buhoraho hagati ya Guverinoma, urwego rw’imari, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Yavuze ko ubwo bufatanye ari ingenzi mu gushyigikira izamuka rirambye ry’ubukungu no kurushaho gukomeza ubushobozi bw’urwego rw’imari bwo guhangana n’ihungabana.

