Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwafunguye by’agateganyo Hahirwabasenga Timothée uzwi nka Sky 2 waregwaga ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge; ni nyuma yo guhabwa imbabazi n’umugore we arikoakazajya yitaba rimwe mu cyumweru.
Sky 2 yafunguwe nyuma y’aho umugore we yatanze imbabazi ku byaha byose yakorewe; imbabazi zashyikirijwe Ubushinjacya ziriho umukono wa Noteri (Notaire).
Sky 2 yatinze mu iperereza bitewe n’uko umugore we yari yamureze ko anywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi; gusa bamwe mu batangabuhamya babajijwe harimo n’umukozi wo mu rugo kwa ahakana ko atigeze amubona anywa urumogi.
Byabanje kuyoberana uburyo atanywa urumogi biba ngombwa ko hiyambazwa ibizamini bya gihanga byifashifwa mu Butabera, byemeza ko Sky 2 atanywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi; Ubushinjacyaha buramurekura ategekwa kujya yitaba rimwe mu cyumweru.
Sky 2 yafunzwe tariki 11 Gicurasi 2026 kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba, yunganiwe na Me Mbonyimpaye Elias wamufashije muri urwo rugendo rwose rwo gushaka uko atakurikiranwa ari muri gereza ku minsi 30 y’agateganyo.
Mu byaha azakomeza gukurikiranwaho kugeza dosiye ishyinguwe; harimo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 11 y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’Urukiko icyo cyaha ahabwa igifungo kuva ku mezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100,000 frw ariko itarenze 300,000 Frw.
Icyaha cya kabiri ni uguhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe gihanwa n’ingingo ya 147 y’itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka 1 ariko kitarenze imyaka ibiri.
