Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iracyafite amahirwe yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (AFCON 2027), nubwo yatsinzwe na Mali ibitego 3-2 mu mukino w’ishiraniro wabereye i Bamako ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026; hari ibyo imibare igaragaza ku kuba u Rwanda rwabone iyi tike.
Iyi ntsinzi yafashije Mali kuyobora itsinda rya K n’amanota icyenda mu mikino itatu imaze gukina. Amavubi ari ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu, Cape Verde ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, mu gihe Liberia iri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe ifite.
Hasigaye imikino itatu, ikipe y’u Rwanda itozwa na Stephen Constantine iracyafite amahirwe menshi yo kubona imwe mu myanya ibiri yo muri iri tsinda itanga itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, bityo ikaba yasubira muri iri rushanwa rikomeye nyuma y’imyaka 23 itaryitabira.
Ku wa Gatandatu, ubwo Amavubi yari akigera mu Rwanda avuye muri Mali, Umutoza Stephen Constantine yavuze ko nubwo Mali ari ikipe ikomeye, Amavubi yerekanye ubushobozi bwayo kandi ko azakomeza kuyongerera imbaraga.
Yagize ati “Mali ni ikipe ikomeye ifite abakinnyi beza cyane, ariko ntekereza ko Afurika yose yabonye u Rwanda. Nkomeza kubivuga, turi mu mpinduramatwara. Tuzakomeza gutera imbere, dukomeze kurwana kandi ku wa Kabiri tuzongera guhangana na Mali mu mukino mwiza.”
Ku ruhande rwe, rutahizamu Joy-Lance Mickels yavuze ko gutsindwa byatewe n’amahirwe make ndetse n’inkunga ikomeye abafana ba Mali bahaye ikipe yabo. Icyakora, yemeje ko Amavubi azakora ibishoboka byose kugira ngo Mali itazoroherwa mu mukino uzabera i Kigali, cyane cyane aramutse abonye inkunga nk’iyo abafana ba Mali bahaye ikipe yabo.
Uyu mukinnyi ukinira Sabah FK yagize ati “Bagiye kuza gukinira hano i Kigali, kandi turifuza ko abafana bacu baduha inkunga ituma twumva ko turi abakinnyi benshi kurusha Mali. Icyo duharanira ni ugutsinda umukino, kubona amanota atatu no gutuma Mali itoroherwa.”
Amavubi azakira Mali kuri Stade Amahoro ku wa 17 Ugushyingo 2026, saa tatu za ninjoro (21h00), mbere yo kujya gukina na Liberia ku wa 23 Werurwe 2027; akazasoza imikino yo mu itsinda akina na Cape Verde mu Rwanda, nyuma y’iminsi ine.
Ibyo Amavubi agomba gukora kugira ngo akomeze kugira amahirwe yo kujya muri CAN 2027
1. Gutsinda Mali, agafata iya mbere mu rugamba rwo gushaka itike
Icyaba cyiza kurusha ibindi ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) ni ugutsinda Mali mu mukino uzabera i Kigali, kuko iyo ntsinzi yatuma u Rwanda runganya amanota icyenda na Mali iyoboye itsinda, bityo rugakomeza urugamba rwo gushaka itike rufite imbaraga.
Nirukomeza rugatsinda umukino ruzakurikizaho ruzahuramo na Liberia, rwagera ku manota 12 hasigaye umukino umwe gusa. Ibyo byarushyira mu mwanya mwiza mbere yo guhura na Cape Verde mu mukino wa nyuma.
Gutsinda Mali kandi byaba ubutumwa bukomeye bwereka ibindi bihugu ko u Rwanda rushobora guhangana n’amakipe akomeye yo muri Afurika ndetse rukayatsinda.
2. Kubona amanota ane mu mikino ibiri iri imbere
Nubwo Amavubi atatsinda Mali, aramutse anganyije na yo hanyuma agatsinda Liberia mu mukino uzabera hanze, yagera ku manota 10 mbere y’umukino wa nyuma.
Icyo gihe yaba agikeneye kubona umusaruro mwiza mu mukino uzayahuza na Cape Verde kugira ngo akomeze kugira amahirwe yo kubona itike.
Icyakora, amahirwe nyayo yo kubona iyo tike azaterwa n’uko indi mikino yo mu itsinda izaba yagenze.
3. Guharira umukino wa nyuma icyemezo cyo gushaka itike
Ubundi buryo bugoye Amavubi ashobora kunyuramo ni ugutsindwa na Mali, mu gihe Cape Verde yo yabasha kubona amanota ayifasha kugabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo n’u Rwanda.
Ibyo bishobora gutuma amahirwe y’Amavubi yo kujya muri CAN 2027 ashingira ku mukino wa nyuma uzayahuza na Cape Verde kuri Stade Amahoro.
Muri icyo gihe, gutsinda Liberia mu mukino uzabera hanze byaba ingenzi cyane kugira ngo Amavubi agere ku munsi wa nyuma agifite amahirwe yo gukomeza.
Impamvu zituma Abanyarwanda bakomeza kugira icyizere
Nubwo Amavubi yatsinzwe i Bamako, hari impamvu zitandukanye zituma yakomeza kugira icyizere cyo kubona itike ya CAN 2027.
Mu mikino ibiri ibanza, u Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liberia ibitego 3-1, rukurikizaho intsinzi y’ibitego 2-1 rwabonye kuri Cape Verde mu mukino rwakiniye hanze.
Izo ntsinzi zerekanye ko Amavubi afite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe ari muri iri tsinda kandi ko ashobora kuba mu makipe ahatanira itike.
Byongeye kandi, ikipe y’u Rwanda imaze kugaragaza impinduka nziza mu mikinire yayo, zirimo gukinana gahunda, kwitwara neza mu bwugarizi no kudacika intege mu bihe bikomeye.
No mu mukino wa Mali, Amavubi yagaragaje ubushobozi bwo gusatira no guhangana, ndetse akomeza kuyigora kugeza umukino urangiye.
Ikindi gikomeye ni uko u Rwanda rukiri ku mwanya wa kabiri mu itsinda, bivuze ko amahirwe yo kubona itike akiri mu biganza byarwo.
Ku gihugu giheruka gukina Igikombe cya Afurika mu 2004, gusubira muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka 23, ni amahirwe akomeye kandi ashobora kugerwaho.
Nubwo gutsindwa na Mali i Bamako byagoye urugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027, ntabwo byarangiye.
Ikipe y’u Rwanda iracyafite imikino itatu ishobora kuyifasha kugera ku ntego yayo. Gutsinda Mali imbere y’abafana b’u Rwanda byaba intambwe ikomeye yo kongera kwiyubakamo icyizere no gukomeza guhatanira itike.
Ubu amaso yose ahanzwe kuri Stade Amahoro, aho Amavubi azaba akeneye inkunga y’abafana kugira ngo yishyure Mali ibyo yayatsinze i Bamako, kandi akomeze urugendo rwo kurota gusubira mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 23.
