Nyanza: Mwarimu Ngirinshuti yasanzwe mu mugozi yapfuye

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, umwarimu wigishaga mu ishuri rya GS Rubona witwa Ngirinshuti François w’imyaka 46, wari utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyabinyenga, mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, yasanzwe mu mugozi iwe mu nzu yapfuye, bigakekwa ko yaba yiyahuye.

Ibi byamenyekanye bibonywe n’umugore we wari kumwe na mugenzi we wundi, atashye mu rugo avuye ku kazi mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye Igihe iby’uru rupfu, avuga ko uyu mwarimu yari yaratanye n’umugore we wa mbere, ashaka uwa kabiri na we wari umwarimukazi mu Murenge wa Muyira.

Ubusanzwe, aba bombi bari barasize urugo rwabo bwite rwari i Nyabinyenga kuko umugabo yari acumbitse hafi y’ishuri yakoreraga rya GS Rubona, mu Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Cyabakamyi, mu gihe umugore na we yabaga i Muyira bagahura mu mpera z’icyumweru.

Ngo mbere y’uru rupfu, ku wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025, Nyakwigendera Ngirinshuti yari yahamagaye wa mugore we muto, amusaba kuzaza kumureba mu rugo rukuru i Nyabinyenga.

Ubwo yageraga mu rugo rero kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, ari kumwe n’undi mugore, ngo batunguwe no gusanga umugabo we amanitse mu mugozi mu rugo yapfuye; Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda akavuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *