Nduhungirehe yanyomoje Kayikwamba wabeshye ko Mushikiwabo yahawe kuyobora inzibacyuho 

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner wabeshye rubanda ko Madamu Mushikiwabo Louise yahawe kuyobora inzibacyuho mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) ashinzwe gusa gucunga imirimo isanzwe no kuvugurura uburyo bwo gutora Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yateye utwatsi ibyo Kayikwamba yabeshye bidakwiye nk’umwe mu bayobozi bari mu Nama yafatiwemo icyemezo cyo kongerera Mushikiwabo igihe cy’amezi 12 cyo gukomeza kuyobora OIF kugeza mu 2027. 

Yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC wari witabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba OIF yabereye mu muhezo, mu by’ukuri yagombaga kwirinda kubeshya rubanda. Kwihandagaza akavuga ko Mushikiwabo Louise yagumishijwe mu nshingano ayoboye inzibacyuho aho ashinzwe imirimo isanzwe ndetse ko igihe yahawe kigamije gukora amavugurura ku rugendo rw’amatora, icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nta hantu na hamwe ayo magambo agaragara mu bwumvikane bwagezweho n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama ya 20 ya OIF yabereye i Phnom Penh muri Cambodia.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026, Nduhungirehe yavuze ko kuba Mushikiwabo yarahawe indi manda izageza ku wa 31 Ukuboza 2027 bitavuze ko azaba akora by’agateganyo cyangwa acunga gusa imirimo isanzwe y’Umunyamabanga Mukuru.

Yasobanuye ko icyifuzo cy’u Rwanda cyaganiriweho n’Abakuru b’Ibihugu birimo Senegal, Togo na Benin, mbere yo gushyikirizwa Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Thilombo, kugira ngo agishyigikire.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Perezida Tshisekedi yari yifuje ko habaho igihe gito cy’inzibacyuho, ariko Mushikiwabo ntabe akiyoboye OIF, ahubwo imirimo isanzwe igacungwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ubutegetsi bwa OIF (Administratrice), ari na bwo hakorwa ivugurura ry’amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru.

Gusa, ngo ibyo byifuzo ntibyakurikijwe kuko ubwumvikane bwaje kugerwaho bwemeje ko Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF kugeza ku wa 31 Ukuboza 2027.

Nduhungirehe yashimangiye ko iyo ari manda yuzuye, ifite ububasha n’inshingano bisanzwe by’Umunyamabanga Mukuru, nubwo ivugurura ry’imikorere y’amatora y’uyu muryango rizaba riri mu nshingano z’ingenzi azibandaho.

Yagize ati “Manda ya Louise Mushikiwabo izageza ku wa 31 Ukuboza 2027, ni manda yuzuye ifite ububasha n’inshingano bisanzwe. Ivugurura ry’uburyo bwo gutora ni imwe mu nshingano z’ingenzi azibandaho.”

Ikindi Minisitiri Nduhungirehe yagarutseho ni icyemezo cy’u Rwanda cyo kutazatanga umukandida uzasimbura Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Yavuze ko ari icyemezo cyafashwe n’u Rwanda mu cyifuzo cyarwo cyari ku meza y’ibiganiro, kandi ko ari uburyo busanzwe bukoreshwa mu Miryango Mpuzamahanga kugira ngo haboneke ubwumvikane ku miyoborere yayo.

Yamaganye kandi uburyo RDC ishaka kugaragaza ko ari yo yatumye u Rwanda rudatanga umukandida, avuga ko atari yo mpamvu yabiteye kuko ari icyemezo u Rwanda rwari rwarafashe rukakigira kimwe mu bigize icyifuzo cyarwo.

Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF yabereye i Phnom Penh muri Cambodia, aho Louise Mushikiwabo yongeye kwemererwa gukomeza kuyobora uyu Muryango kugeza mu mpera za 2027.

Ibyo byakurikiye ibiganiro byari bimaze igihe hagati y’ibihugu bigize uyu Muryango ku bijyanye n’imiyoborere yawo n’uburyo Umunyamabanga Mukuru azajya atorwamo mu bihe biri imbere.

Ibyo biganiro byaranzwe n’impaka no kutumvikana ku matora yari yitezwe, aho ibihugu byari birangajwe imbere n’u Bufaransa byashakaga ko amatora ataba hagashyirwaho umuyobozi watoranyijwe. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *