Volleyball: Minisitiri Mukazayire yasabye Ikipe y’Igihugu y’abagabo gutangira kare imyiteguro y’amarushanwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2026, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yakiriye Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Volleyball, nyuma yo kwitabira Shampiyona Nyafurika y’ibihugu ya Volleyball y’Abagabo (CAVB African Men’s Nations Championship) abereye i Tunis muri Tuniziya, ikegukana umwanya wa gatandatu; abasaba gutangira imyiteguro y’amarushanwa ataha hakiri kare, anabizeza ubufatanye.

Mu kiganiro Minisitiri Mukazayire yagiranye n’iyi kipe, basuzumye uko irushanwa ryagenze, ibice ikipe ikeneye kongeramo imbaraga, imbogamizi yahuye na zo ndetse n’ingamba zigomba gufatwa mu rwego rwo kwitegura neza irushanwa ritaha, ashimira abakinnyi ku musaruro bagaragaje muri iri rushanwa, n’ubwo batageze ku ntego bari bihaye.

“Turabizi ko mubishoboye”

Minisitiri Mukazayire yabwiye abakinnyi ko bafite ubushobozi bwo kugera ku ntego zabo, ariko ko bisaba kugira intego zisobanutse n’umugambi uhamye wo kuzigeraho.

Ati “Turabizi ko mubishoboye kandi mufite ubushobozi. Kugira ngo mugere ku myanya ya mbere, mukeneye kugira intego zisobanutse n’umugambi wateguwe neza. Imyaka ibiri si igihe kinini. Tugomba gutangira imyiteguro ubu. Buri wese nasubireyo atangire kubara igihe gisigaye.”

Gukorana n’Ishyirahamwe n’abatoza

Minisitiri Mukazayire kandi yashimangiye ko hakenewe imikoranire ihoraho hagati y’abakinnyi, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ndetse n’abatoza, kugira ngo imyiteguro ibone umwanya uhagije.

Yasabye ko ikipe ibona igihe gihagije cyo gukorera hamwe, gukora imyitozo ihoraho no gukina imikino ya gicuti mbere y’uko igihe cy’amarushanwa kigera.

Ati “Tugomba gukomeza kuvugana n’Ishyirahamwe ndetse n’abatoza banyu kugira ngo mubone igihe gihagije cyo kwitegura. Mukwiye kubona umwanya uhagije wo gukorera hamwe no gukina imikino ya gicuti, aho gutegereza igihe gito gisanzwe giteganyirizwa imyitozo.”

Minisitiri Mukazayire yasabye ikipe gukomeza kubakira ku byo yagezeho, ikamenya ibikwiye kunozwa ndetse igatangira kare gutegura amarushanwa azakurikiraho, mu rwego rwo kuzamura umusaruro no guhatanira imyanya y’imbere ku rwego rw’Afurika.

Abagabo b’u Rwanda basoje ku mwanya wa 6, bashiki babo basoza ari aba 4 muri Afurika

Umukino wa nyuma iyi kipe yakinnye muri iri rushanwa nyafurika, ni uwo guhatanira umwanya wa gatanu, aho yatsinzwe na Misiri amaseti 3-0 (25-16, 25-21, 26-24), birangira iyi Egypt ibaye iya 5, u Rwanda rusoza Igikombe cya Afurika ku mwanya wa 6, nk’uko byari byagenze mu mwaka wa 2023 ubwo irushanwa nk’iri ryaherukaga kubera mu Misiri.

Mbere yo gukina na Misiri, u Rwanda rwari rwatsinze Nigeria amaseti 3-1, n’ubundi mu guhatanira imyanya hagati y’uwa 5-8, mu gihe Misiri yo yari yatsinze Ghana amaseti 3-2.

Ni mu gihe mu mikino y’amatsinda u Rwanda rwatsinze DR Congo na Central Africa gusa, rutsindwa na Cameroun amaseti 3-1.

Kubera ko u Rwanda rwari rwasoje ari urwa 2 mu itsinda, rwahise ruhura na Gambia mu mukino twakwita uwa kamarampaka, maze rwihaniza Gambia ku maseti 3-0; rubona itike ya 1/4, aho rwatsinzwe na Tunisie amaseti 3-0, bituma rujya gukinira imyanya.

Ni mu gihe kandi bashiki babo nabo baherutse kuba aba 4 muri Shampiyona Nyafurika y’ibihugu ya Volleyball mu bagore (CAVB African Women’s Nations Championship),yakiniwe muri Kenya, na bo bikaba ari nako byari byagenze mu mwaka wa 2023 ubwo irushanwa nk’iri ryaberaga muri Cameroun.

Minisitiri Mukazayire ubwo yari mu biganiro n’abagize Ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu bagabo barimo abakinnyi, abatoza n’abayobozi.
Bakiriwe na Minisitiri wa Siporo barangajwe imbere na Geoffrey Zawadi usanzwe ari Visi Perezida wa FRVB.
Kapiteni w’iyi kipe, Dusenge Wicklif ubwo yagezaga kuri Minisitiri wa siporo ijambo nk’uhagarariye bagenzi be.
Umutoza w’amakipe y’Igihugu ya Volleyball, Frédéric Guérin, nawe yahawe umwanya.
Ntanteteri wa REG VC na Kanamugire wa APR VC ubwo bakurikiranaga ijambo rya Minisitiri wa siporo.
Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bari bitabiriye iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *