Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bananiwe kumvikana ku muyobozi mushya w’uyu muryango, bituma amatora y’Umunyamabanga Mukuru asubikwaho amezi 12. Muri icyo gihe, Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora uyu muryango, mu gihe Canada yemejwe nk’igihugu kizakira inama itaha mu 2028.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere i Kigali, mu gihe muri Cambodge hari mu masaha y’igitondo, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bahuriye mu nama yihariye yo kuganira ku matora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Iyi nama yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, ihuriza hamwe abakandida batatu bahataniraga kuyobora OIF, barimo Louise Mushikiwabo watanzwe n’u Rwanda, washakaga kongera kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu.
Gusa ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byaranzwe no kutumvikana ku buryo amatora yagombaga gukorwamo, birangira nta mwanzuro ufashwe ku muyobozi mushya.
Macron yavuze ko nta cyizere cyo gutsinda ibiganiro yari afite
Mu gihe ibiganiro byari bikomeje mu muhezo, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasohotse mu cyumba byaberagamo.
Abanyamakuru ba Africa 24 bamubajije uko ibiganiro byari byifashe, ababwira ko yari yagejeje ibitekerezo bye ku bandi bakuru b’ibihugu, ariko ko nta cyizere na gito birimo gutanga; byagaragazaga ko impande zari mu biganiro zananiwe kumvikana ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’ubuyobozi bwa OIF.
Nyuma yaho, Macron yerekeje mu Ntara ya Siem Reap, aho yari yitabiriye umuhango wo gutaha urusengero rwa West Mebon, ari kumwe n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni.
Ibihugu byacitsemo ibice ku buryo amatora agomba gukorwamo
Ikibazo nyamukuru cyari mu biganiro ni uburyo bwo kubona Umunyamabanga Mukuru mushya; aho hari ibihugu byashakaga ko hakoreshwa amatora, aho buri gihugu kigira ijwi rimwe, mu gihe ibindi byifuzaga ko habaho ubwumvikane ku mukandida umwe, aho kujya mu matora.
Izi mpaka zishingiye ku ivugururwa ry’amategeko ya OIF ryashyize amatora imbere nk’uburyo bwo gutoramo Umunyamabanga Mukuru, bitandukanye n’imikorere yari isanzwe ishingiye ku bwumvikane bw’ibihugu bigize uyu muryango.
Izi mpinduka zagize uruhare mu biganiro byari bikomeye, cyane ko ibihugu bitanga umusanzu munini mu ngengo y’imari ya OIF bisanzwe bifite ijambo rikomeye mu mikorere yawo; ni ukuvuga Canada n’intara ziyishamikiyeho zitanga miliyoni 19,4 z’amayero, mu gihe u Bufaransa butanga miliyoni 19,3 z’amayero.
Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF mu gihe cy’umwaka umwe
Nyuma yo kunanirwa kumvikana ku muyobozi mushya, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bafashe icyemezo cyo gusubika amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ho amezi 12.
Ibi bivuze ko Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe, mu gihe ibihugu bizaba bishaka uburyo bwo gukemura ubwumvikane buke bwagaragaye.
Nyuma y’icyo gihe, hateganyijwe ko amatora azongera kuba kugira ngo haboneke Umunyamabanga Mukuru uzayobora OIF mu gihe gikurikiraho.
Canada izakira inama ya OIF mu 2028
Mu bindi byemezo byafatiwe mu Nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026, Canada yemejwe nk’igihugu kizakira Inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF mu 2028; ikazabera mu Mujyi wa Ottawa.
Canada yari yaragaragaje ubushake bwo kwakira iyi nama kuva mu Ukuboza 2025, ndetse muri Werurwe 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Anita Anand, yashyikirije OIF ubusabe bwemewe bwo kwakira iyi nama.
Canada ni kimwe mu bihugu byagize uruhare mu ishingwa rya Francophonie, ikaba imaze imyaka isaga 50 igira uruhare mu bikorwa by’uyu muryango.
U Rwanda ntiruzatanga umukandida mu matora ateganyijwe mu 2027
Hari kandi amakuru yizewe avuga ko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kutazatanga umukandida mu matora ataha y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ateganyijwe nyuma y’igihe cy’umwaka Mushikiwabo yongereweho.
Uyu mwanzuro waje nyuma y’uko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byananiranye, bigatuma nta mukandida wemezwa muri iyi nama.
Biteganyijwe ko mu mwaka umwe uri imbere ibihugu bizongera kuganira ku buryo bwo gukemura iki kibazo, mbere y’uko amatora asubukurwa.
Icyemezo cyo kongerera Mushikiwabo umwaka umwe ku buyobozi bwa OIF gisize ibibazo byerekeye uburyo bwo gutora Umunyamabanga Mukuru bikiri ku meza.

