Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashimye ibikorwa byiza byaranze Papa Francis

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze icyo u Rwanda ruzibukira kuri Papa Francis, ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu misa yo gusabira Papa Francis, witabye Imana tariki 21 Mata 2025.

Iyi misa iri kubera muri Paruwasi Regina Pacis, i Remera yitabiriwe n’Abakirisitu Gatolika n’abandi.

Misa yo gusabira Papa Francis, yayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Butere, Musenyeri Ntagungira Jean Bosco.

 Yitabiriwe n’Abapiskopi bo mu Rwanda, Abapadiri n’Abihayimana mu miryango itandukanye. Ni misa kandi yitabiriwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Analdo Sanchez Catalan.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice n’abandi baminisitiri muri Guverinoma baherekeje Minisitiri w’Intebe mu misa yo gusabira Papa Francis.

Mbere y’uko misa itangira, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yanditse ubutumwa mu gitabo cyagenewe ubutumwa bwo gusabira Papa Francis.

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Analdo Sanchez Catalan, yagarutse ku mateka ya Papa Francis, wavukiye i Buenos Aires muri Argentine, ku itariki ya 17 Ukuboza 1936.

Ababyeyi be bamwise Jorge Mario Bergoglio, aza kwiyegurira Imana, ndetse ahabwa Ubupadiri mu Kuboza 1969.

Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye Perezida Kagame muri iyo misa, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma no gushima ibyiza Kiliziya Gatolika yakoze mu myaka 12 ishize iyobowe na Papa Francis.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko Papa Francis azibukirwa kuba yaragaragaje ubushake bwo kuzahura umubano wa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda.

Ati “By’umwihariko, nka Guverinoma y’u Rwanda turishimira ko Papa Fransisiko yagize uruhare rukomeye mu kongera kunoza umubano wa Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Kuri ubu turishimira ko umubano wa Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu ushingiye ku kuri, ubwiyunge ndetse n’intego ihuriweho yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye ko Papa Francis yahaye u Rwanda, Cardinal wa mbere mu mateka yarwo.

Tariki 22 Ukwakira 2020, ni bwo uwari Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe ‘Cardinal’ aba uwa mbere ugeze kuri urwo rwego mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe ati “Yaduhaye umu-Karidinali wa mbere mu mateka y’Igihugu cyacu. Ibi rero akaba ari iby’agaciro kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse n’Igihugu cyacu muri rusange, turanamushimira kandi ko yashyizeho benshi mu Bepisikopi dufite uyu munsi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *