Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda batangiye gutora umushinga w’itegeko ryerekeye inshingano, riteganya ko amafaranga y’ubukode ashobora kongerwa hashingiwe ku byo impande zombi zumvikanyeho mu masezerano cyangwa igihe nyir’ugukodeshwa yavuguruye icyakodeshejwe ku buryo agaciro kacyo kiyongera, rikanateganya igihe ubukode bugabanywa.
Ibi biteganywa n’ingingo ya 438 yerekeye iyongerwa ry’igiciro cy’ubukode, iri mu gice kigenga amasezerano y’ubukode bw’ibintu muri raporo ya Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Mutwe w’Abadepite.
Igira iti “Igiciro cy’ubukode gishobora kongerwa hakurikijwe ibyumvikanyweho mu masezerano y’ubukode cyangwa iyo nyir’ugukodeshwa yavuguruye ikintu cyakodeshejwe ku buryo agaciro kacyo kiyongereye.”
Uyu mushinga ugeze mu gihe cyo gutora ingingo ku yindi, byatangiye ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2026; aho umunsi warangiye bageze kuri 261, mu gihe muri rusange uyu mushinga w’itegeko ugizwe n’ingingo 763.
Iyi ngingo ishyira imbere impamvu ebyiri zashingirwaho mu kongera ubukode. Iya mbere ni ibyumvikanyweho mu masezerano, naho iya kabiri ikaba ivugururwa ry’icyakodeshejwe ryatumye agaciro kacyo kiyongera.
Gusa ntabwo iyi ngingo igena ijanisha amafaranga y’ubukode ashobora kongerwaho cyangwa ngo ishyireho igihe kimwe kigomba kubanza gushira mbere y’uko yongerwa.
Ku bijyanye n’ivugururwa, ishingiro riteganywa ni uko ibikorwa byakozwe byongereye agaciro k’icyakodeshejwe.
Ukodesha ashobora no gusaba kugabanyirizwa ubukode
Uretse kongera amafaranga y’ubukode, muri uyu mushinga w’itegeko harimo ingingo iteganya ko hari igihe ukodesha ashobora gusaba ko agabanywirizwa igiciro cy’ibyo akodesha.
Ingingo ya 445 iteganya ko ukodesha ashobora gusaba kugabanyirizwa igiciro cy’ubukode igihe imikoreshereze y’icyakodeshejwe yagabanyutse kubera inenge.
Iryo gabanywa ritangira kubarwa ku itariki ukodesha yamenyesherejeho nyir’ugukodeshwa iyo nenge, cyangwa igihe nyir’ugukodeshwa yayimenyeyeho ku buryo budashidikanywaho, kugeza ikosowe.
Ingingo ya 450 igira iti “Igabanywa ry’igiciro ritangirana n’itariki umukode yabimenyesherejeho nyir’ugukodeshwa cyangwa iyo nyir’ugukodeshwa yamenyeyeho iyo nenge ku buryo budashidikanywaho kugeza ikosowe.”
Iyo ibikorwa byo gusana biri ku rugero rutuma icyakodeshejwe kiba kitabereye ubukode, ingingo ya 451 iteganya ko umukode (ukodesha) ashobora gusesa ubukode.
Gusana ibyangiritse bishobora kwishyurwa mu mafaranga y’ubukode
Ingingo ya 440 ishyiraho inshingano za nyir’ugukodeshwa, zirimo guha umukode icyakodeshejwe kiri ku rwego rwo gukoreshwa icyo cyakodesherejwe, kugifata neza no kumureka akagikoresha cyangwa akakibamo mu mudendezo.
Nyir’ugukodeshwa anafite inshingano yo gukosora inenge zikomeye, keretse igihe bidashoboka cyangwa bisaba ibintu byinshi ku buryo bitakwiriye kumusabwa mu gihe runaka.
Mu gihe atubahirije inshingano yo gusana izo nenge, ingingo ya 444 iteganya ko ukodesha ashobora kubikora amaze kubimumenyesha, akiyishyura ikiguzi gikwiye cy’ibyo yakoresheje agikuye mu mafaranga y’ubukode yagombaga gutanga.
Iyi ngingo inateganya ko amasezerano y’ubukode adashobora gushyirwamo ibinyuranyije n’ubwo burenganzira.
Ku rundi ruhande, ingingo ya 446 iteganya ko ukodesha aryozwa ibyangiritse cyangwa ibyononekaye igihe yakoreshaga inyubako, keretse atanze ikimenyetso kigaragaza ko bitatewe n’ikosa rye.
Kugenzura inyubako bisaba kubanza gutanga integuza
Iri tegeko riteganya kandi uburyo nyir’ugukodeshwa ashobora kugenzura inyubako ikodeshwa.
Ingingo ya 437 imuha uburenganzira bwo kuyinjiramo no kuyigenzura igihe gikwiye, we ubwe cyangwa undi muntu yabihereye uburenganzira. Icyakora, agomba kubanza guha ukodesha integuza y’igihe gikwiye y’uko ashaka kuyigenzura.
Itegeko ryerekeye inshingano ntirigarukira ku bukode gusa, kuko rikubiyemo ibirebana n’amasezerano, inshingano ziyakomokaho n’izidakomoka ku masezerano.
