Umutwe wa M23 wemeje ko wafashe Umujyi wa Goma nta mirwano

Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, usaba abaturage gutuza.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025 ni bwo Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje ifatwa ry’Umujyi wa Goma.

Yagize ati “Turasaba abatuye i Goma gutuza. Kubohora uyu mujyi byarangiye neza kandi ubu ibintu biri ku murongo.”

Mu gihe abarwanyi ba M23 bari muri uyu mujyi, Kanyuka yasabye abasirikare ba RDC kurambika intwaro, bakazishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.

Kanyuka kandi yari yasabye abasirikare ba RDC kwihuriza muri Stade de l’Unité ya Goma mbere ya Saa Cyenda z’urukerera, abamenyesha ko nyuma y’iki gihe ntarengwa abarwanyi babo baraba bagenzura uyu mujyi, anatangaza ko ibikorwa bikorerwa mu kiyaga cya Kivu na Albert bibaye bihagaritswe kugeza ubwo izasohorera irindi tangazo ribisubukura.

Itangazo rya M23 ryo mu masaha y’igicuku ryasabye abaturage gutuza.

Ingabo za Uruguay ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni zatangaje ko guhera mu masaha y’ijoro, zakiriye abasirikare benshi ba RDC bahunze M23.

Uyu mutwe ufashe Goma nyuma y’iminsi ibiri uhaye ingabo za RDC amasaha 48 yo kuba zarambitse intwaro, mu rwego rwo kwirinda guhindura uyu mujyi ikibuga cy’imirwano.

Ni igihe ntarengwa cyatanzwe mu gihe kuva tariki ya 23 Mutarama, mu Mujyi wa Sake, mu nkengero zawo no mu nkengero za Goma hari hakomeje imirwano ikomeye yari ihanganishije impande zombi.

Ingabo za LONI n’iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zafashaga iza RDC mu kurinda ko Goma yafatwa ariko zageze ubwo zikuramo akarenge, nyuma yo kurushwa imbaraga.

Abasirikare ba Leta bishyikiriza ingabo za MONUSCO nk’uko zari zabisabwe na M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *